RFL
Kigali

Mukandemezo yavuze uko yazinutswe gukina ikinamico bitewe n’ibyo yasabwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:7/07/2020 11:31
0


Collette Ngarambe Mukandemezo umaze imyaka 24 ari umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), yatangaje ko yazinutswe gukina ikinamico bitewe n’ubutumwa yasabwe gukina.



Mukandemezo yatangiye umwuga w’itangazamakuru ku wa 21 Gashyantare 1996, itariki ihura n’iyo yavukiyeho. Yabanje gukora ikiganiro cya Minisiteri y’Itangazamakuru akomerezaho kugeza uyu munsi aho yumvikana mu biganiro by’umuryango.

Mukandemezo avuka mu muryango w’abana batandatu; abakobwa batatu n’abahungu batatu. Ni bucura mu muryango, aho yasigaranye na Mukuru we gusa. 

Nyina yarasagizaga [Iyo umubyeyi amara igihe kinini atarakurikiza umwana], kuko uwo yakurikiraga amurusha imyaka irindwi y’amavuko.

Collette avuga ko yakuze ari umwana udakunda gusabana kandi utagira isoni, agasaba Imana kutazazishira akuze.

Mu kiganiro na Zahabu Media, Collette yavuze ko yakuze afite inzozi zo kuzaba muganga, ariko ko zahindutse yitegura gutangira Kaminuza ubwo yabonaga akazi katangije urugendo rw’itangazamakuru.

Mukandemezo avuga ko akimara kwinjira mu Ikigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru (RBA) yahise yinjira mu Itorero "Indamutsa" bakina ikinamico ikurikirwa n’umubare munini.

Yavuze ko yatangiye gukina mu ikinamico kuva mu 1996 ashyira akadomo kuri urwo rugendo mu 1998 bitewe n’ubutumwa yasabwe gukina mu ikinamico bwakomerekeje umutima we.

Icyo gihe yari yahawe gukina ari umugore w’umugabo w’umwicanyi wagombaga kwica ‘umukwe’ we kugira ngo atazarongora umukobwa we.

Collette avuga ko iyo kinamico yari iy’Ubumwe n’Ubwiyunge. Ati “…Mbese yagombaga kugenda akamwica kugira ngo atazamushaka [Umukobwa we] kuko abana barakundanaga nyine, ntakundi twabigira. Tugomba gukoma mu nkokora urwo rukundo.”

Yavuze ko mu byo yagombaga gukina harimo ijambo rigira rita “Iyaba yari agihitanye”- Ni ijambo avuga ko yavuze umutima uramurya abura amahoro muri we, afata icyemezo cyo gusezera.

Ati “Ndavuga nti ‘oya’ ikinamico ndayiretse singiye […] kuko umutima warabyimbye numva mbuze amahoro ndavuga nti ‘ibi si ibyanjye’ mpita mbireka ikinamico nyivamo maze imyaka ibiri.”

Ikinamico ifite umubare munini w’abantu unazirikana amasaha itambukiraho kuri Radio Rwanda. Muri ibi bihe bya ‘Guma mu rugo’ yahawe umwihariko kuri Radio Rwanda ku buryo banyuzaho ikinamico ebyiri mu ijoro rimwe.

Hashize imyaka 36 ikinamico itangiye guca kuri Radio Rwanda. Izizwi na benshi harimo nka ‘Mazi ya Teke’, ‘Kavuna’, ‘Inseko ya Kiberinka’, ‘Icyanzu cy’Imana’ n’izindi.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE NA COLLETTE MUKANDEMEZO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND