Abenshi bazi ko Filime zikorwa n’Abanyamerika zigakorwa n’uruganda ruzitunganya ruzi nka Hollywood ikora filime ziteye ubwoba zinjiza amafaranga menshi ku isi. Abakinnyi bayo nabo barazwi cyane kandi barakize cyane. Uruganda rwa Filime mu Buhinde, Bollywood ruza mu myanya ya mbere ku Isi kandi ifite n’abakinnyi bazwi kandi bakize.
Mu Buhinde hari ibyamamare muri filime ku Isi, muri ibi
byamamare bishyirwa no ku myanya ya mbere mu bafite amafaranga menshi mu bakinnyi
ba filime. Reka turebe bakinnyi 10 ba filime b’ibihe byose mu Buhinde kandi batunze
amafaranga menshi.
1.Shah Rukh Khan
Uyu mukinnyi ni umwe mu bakunzwe ku Isi yose, ni
Umuhinde, atunze miliyoni 600 z'amadolari, Shah Rukh Khan w’imyaka 54 atuye mu
gace ka Mumbai mu Buhinde, Khan bakunze kumwita “Umwami wa Bollywood.” Abandi
Bahinde bamwita “King Khan.” yagaragaye muri filime zirenga 80 z’urukundo,
urwenya ndetse na Filime z’ibikorwa. Umwuga we wamuhaye ibihembo 14 byose ku
nshuro 30 mu ihatana.
Kugeza ubu, ni
umuyobozi wungirije wa Red Chilies Entertainment. Ni umwe mu bafatanyabikorwa
b'ikipe ya Cricket ya Kolkata Knight Riders iri mu cyiciro cya mbere mu Buhinde
1. Mu 2014, Khan yashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bakinnyi bakize kurusha
abandi ku Isi. Forbes ivuga ko umukinnyi wa filime ukize kurusha abandi muri
Bollywood ari miliyoni 600 z'amadolari.
2.Amitabh Bachchan
Atunze miliyoni 400 z'amadolari, afite imyaka 77 y’amavuko, inkomoko y’ubutunzi bwe ni mu gukina Amafilime, atuye mu duce dutandukanye nka Jaisa Bungalow, Mumbai, Juhu, Maharashtra. Amitabh yashakanye na Amitabh Bachchan umuproducer wa firime, umukozi wa Televiziyo, uwahoze kandi ari umunyapolitiki n’umuririmbyi wa playback.
Amitabh yagaragaye muri firime zirenga 150 mu myaka 50 amaze akora.
Amaze imyaka myinshi ku ka zina ka "Angry Young Man" kubera uruhare
yakinnye muri Bollywood. Uyu munsi, akomeje kwinjiza amafaranga menshi mu nshingano
ze muri filime zishaje nka “Bhoothnath Returns.” N’izindi filime zifatwa nk’izitagezweho
ariko zikimwinjiriza.
3.Salman Khan
Yihariye Miliyoni 260 z'amadolari, afite imyaka 54 y’amavuko, inkomoko y’ubutunzi bwe ni muri Filime, atuye i Maharashtra, Mumbai, ni ingaragu ,Abdul Rashid Salim Salman Khan kandi ni umuririmbyi rimwe na rimwe. Yatangiye gukina mu 1988, yakusanyije ibihembo byinshi birimo ibihembo bibiri bya Filmfare yo gukina n’ibindi bibiri nka Producer.
Azwiho kwakira ikiganiro “Bigg Boss” cyerekanwe kuva mu mwaka wa
2010. Salman Khan yashyizwe ku rutonde rw'umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu
bucuruzi ku isi ndetse no mu Buhinde. Urutonde rwa Forbes 2018 rw’abahembwa
menshi mu birori byo kwishimisha rwamushyize ku mwanya wa 82 hamwe na miliyoni
37.7 z'amadorali y’Amerika.
4. Akshay Kumar
Icyamamare cyane kurenza abakinnyi benshi
mu Buhinde Akshay Kumar, nubwo ari we uzwi mu matwi ya benshi afite Miliyoni 240
z’Amadolari. Afite imyaka 52 y’amavuko, inkomoko y’ubutunzi bwe abukomora muri Filime, Akshay
Kumar kandi abenshi bamuzi nk’umuhanzi, Producer, umugiraneza. Kumar yakinnye
muri filime zirenga 110 kuva umwuga we watangira, hashize imyaka 29 akusanya
ibihembo byinshi. Yakoze cyane nka Stuntman, akora filime zimwe na zimwe. Ibi, byamuhesheje izina, "Umuhinde Jackie Chan”.
5.Aamir Khan
Aamir Khan afite umutungo wa $180 Million, uyu afite imyaka 55 y’amavuko. Inkomoko y’ubutunzi bwe ni ugukina filime n’ibiganiro bya Television, atuye mu duce twa Maharashtra na Mumbai, Ubu amaze imyaka isaga 30 mu bucuruzi bwa firime mu Buhinde. Ni umwe mu bakundwa n'abantu benshi mu Bushinwa no muri Aziya y'Amajyepfo. Akunze kuvugwa nk’umukinnyi wa filime ukomeye ku isi.
Aamir yahawe izina ry'icyubahiro na Guverinoma y'u Buhinde
n'u Bushinwa. Yatangiye gukina mu 1973 akiri umwana. Nyuma mu 1984, yagaragaye
muri filime ya “Holi” amaze kuba mukuru. Kuva icyo gihe yagiye akora filime
nyinshi za Bollywood kandi yatsindiye ibihembo byinshi. Aamir umukinnyi bivugwa
ko ari umwe mu bahawe akazi n’ibigo
bikomeye nka Titan, Coca-Cola, Samsung, Viva, n'ibindi byigeze kumuha akazi ko
kuba ambasaderi wabo. Umutungo we ugera kuri Miliyoni 180 z'amadorali.
6.Saif Ali Khan
Saif Ali Khan ni umukinnyi wa Filime utunze Miliyoni 140 $ afite imyaka 43 y’amavuko. Inkomoko y’ubutunzi bwe ni muri filime. Usibye gukina, Saif ni producer. Filime ye ya mbere yerekana ikinamico "Parampara". Saif ni we wahawe ibihembo byinshi birimo bitandatu bya Filmfare, igihembo cya 4 cy’abasivili mu Buhinde, Padma Shri ndetse n’igihembo cy’igihugu cya Filime.
Usibye gukora firime, Saif
anakora ibitaramo bya stage, akaba n’ umunyamakuru wa Televiziyo, na nyiri
sosiyete ya Illuminati Films. Ku bijyanye n'Amafaranga, Forbes imushyira ku
mwanya wa 15 mu byamamare 100 byo mu
Buhinde byinjiza amafaranga menshi.
7.Kamal Haasan
Kamal atunze $100 million, ku
myaka 65 ye y’amavuko. Yatwaye ibihembo byinshi harimo 19 bya Filmfare Awards na 4 bya
National Film Awards. Kamal afite sosiyete yakoze filime nyinshi. Igihe kimwe
yari Perezida w’ishyaka rya Politiki rya Makkal Needhi Maim. Umugabane mwiza
mu byo yinjije waturutse mu nganda za filime zo mu Buhinde. Bivugwa ko yabaye
indashyikirwa muri Bollywood.
8. Anupam Kher
Anupam, atunze Miliyoni 70 z’amadolari, afite imyaka 65 y’amavuko, Anupam yagaragaye
muri filime zirenga 500 akoresheje indimi n’imikino itandukanye bituma
atsindira ibihembo 8 bya Filmfare ndetse n’ibihembo bibiri bya Filime
by’igihugu. Yagaragaye kandi muri filime nyinshi mpuzamahanga nka “Bend it Like
Beckham,” na “Silver Linings Playbook.” Usibye gukina, yahoze ari umuyobozi
w'ikigo cya Filime na Televiziyo mu Buhinde, Ishuri ry'Ikinamico, n'Inama Nkuru
ya Filime.
9. Dharmendra
Dharmendra, umukinnyi wa filime w’Umuhinde
ufite Miliyoni 70 z’Amadolori, afite
imyaka 84 y’amavuko, inkomoko y’ubutunzi
abukomora muri filime, Dharmendra kandi ni umunyapolitiki. Kuva mu 2004 kugeza
2009, Dharmendra Deol yari umudepite mu
Nteko ishinga amategeko ya Bikaner. Hafi yimyaka 22, yahawe igihembo cya
Filmfare Lifetime Achievement Award kubera uruhare yagize mu nganda za sinema
mu Buhinde.
10. Irrfan Khan
Irrfan atunze Miliyoni 50 z’Amadolari,
afite imyaka 53 y’amavuko Irrfan azwiho
ibikorwa bye muri filime zo mu Buhinde, sinema yo mu Bwongereza na Hollywood.
Mu myaka irenga 30, agaragara muri filime nibura 50, muri iki gihe bamufata nk'umukozi udasanzwe wo mu Buhinde
mu nganda za sinema kubera ubuhanga bwe.
TANGA IGITECYEREZO