RFL
Kigali

Matic yongereye amasezerano y’imyaka itatu muri Manchester United

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 15:54
1


Manchester United yamaze gutangaza ko yongereye amasezerano y’imyaka itatu umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati Nemanja Matic ufatiye runini iyi kipe, Ayo masezerano yasinye akaba azamugeza muri 2023.



Matic wambaye igitambaro cy’ubukapiteni ya Manchester United, yayigezemo muri 2017 avuye muri Chelsea, amaze gukinira iyi kipe imikino igera 114 yose kugeza ubu, akaba amaze guhamagarwa inshuro 48 mu ikipe y’igihugu ya Serbia.

Nyuma yo gushyira umukono ku masezerano mashya y’imyaka itatu iri imbere, Matic yagize ati “Ndishimye cyane ko ngiye gukomeza kuba umwe mu bakinnyi b’iyi kipe ikomeye.

“Nk’umukinnyi ndacyafite byinshi byo gutanga no kugeraho mu mwuga wanjye. Kubikora ndi mu ikipe ya Manchester United bizaba ari ibyagatangaza.

“Iyi n’ikipe mu byukuri y’agatangaza buri wese yakwifuza gukinira, dufite abakinnyi bakiri bato kandi b’abahanga bafite igihe kirekire cyo gukinira iyi kipe, uru nirwo rufunguzo rw’intsinzi.

“Tuzakomeza kurwana ngo dusoze umwaka w’imikino turi hejuru maze dutume abafana bacu batwishimira”.

Umutoza mukuru wa Manchester United Ole Gunnar Solskjaer nawe yatangaje ko yishimiye iyongerwa ry’amasezerano rya Nemanja Kandi ko bifite byinshi bisobanuye ku ikipe.

Yagize ati “Ndishimye cyane ko Nemanja asinye andi masezerano mashya. Ndabizi ubu ni ubunararibonye, ubunyamwuga n’ubuyobozi bubonetse kuri aba bana bakiri bato muri uyu muryango.

“Dufite imbaraga nyinshi mu kibuga hagati kandi ubufatanye bwa Nemanja nirwo rufunguzo rwabyo.

“Nemanja azaba hano indi myaka itatu iri imbere, kandi mu byukuri twumva agaciro ke ko gukina muri Manchester United “.

Matic uri mu bakinnyi bakuze muri Manchester United yongereye amasezerano y'imyaka itatu

Ole yizeye ko ubunararibonye bwa Matic buzafasha Manchester United

Matic yasinye indi myaka itatu muri Manchester United





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Dugrass Patrick2 years ago
    Mumfashe muzambwire amakuru ya matic impamvu adaheruka mukibuga urugero kuri uyumukino wa Villarreal,





Inyarwanda BACKGROUND