RFL
Kigali

Ciza Hussein mu nzira zisohoka Rayon Sports itamuhemba

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/07/2020 11:49
0


Ciza Hussein usanzwe ukina mu kibuga hagati, umaze umwaka akinira Rayon Sports, yatangaje ko yasabye iyi kipe kumurekura akishakira indi kipe yerekezamo, nyuma y’aho amaze iminsi adahembwa ndetse nta n’umwanya uhagije wo gukina yahawe muri uyu mwaka w’imikino.



Ciza yageze muri Rayon Sports Tariki 21 Kamena 2019, nyuma y’imyaka itatu yari amaze ari umukinnyi ngenderwaho muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye.

Uyu akaba yaraguzwe n’abafana ba Rayon Sports, mu gikorwa basanzwe bakora buri mwaka bita Ubururu bwacu, Agaciro kacu aho abafana ba Rayon Sports bakusanya amafaranga yo kugura umukinnyi mbere y’uko umwaka w’imikino utangira.

Ciza ntabwo yorohewe n’umwaka we wa mbere muri Rayon Sports, kuko atahise abona umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga nkuko byari bimeze muri Mukura, yinjiraga mu kibuga rimwe na rimwe asimbuye, ndetse hari n’imikino micye yakinnye ari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga.

Mu kiganiro Ciza yagiranye na Radio Flash yashimiye abakunzi ba Rayon Sports ko bamwitayeho muri ibi bihe bya COVID-19, anavuga ko ikibazo afite kuri ubu ari umushahara, kuko ubwo abandi bahembwaga we atigeze ahembwa.

Yagize ati "Ndi i Burundi ariko ibintu byose bya equipe ndabikurikirana, ubufasha bwose bw’abafana narabubonye kandi bwaramfashije cyane narabushimye, abafana bose bagizemo uruhare mwarakoze cyane.

“Icyo mvuga ubu ni ibijyanye n’umushahara, nari nzi ko ndi kuri liste nk’abandi bakinnyi, ariko nkabona si ndi kuri liste, nkabaza manager nti bimeze gute? akambwira ngo bakuvanye kuri liste yo guhembwa kuko uri I Burundi”

“Naramubazaga nti se manager njyewe simfite ibibazo bimwe n’abandi bari mu Rwanda ko nanjye amafaranga yandi nayabonaga neza, nkandikira Perezida mubaza niba ibintu mbona ari byo, akambwira ngo wagiye muri konti urabireba neza? Banki mushyiraho imishahara na hano irahari i Burundi, naragiye ndareba nsanga nta mafaranga ariho, akambwira ngo iby’amalisiti simbizi.

“Niba mubona nta gahunda mumfitiye mu ikipe bimbwire hakiri kare turebe ukuntu twabigenza, hari imyanzuro myinshi abantu bashobora gufata iyo bashyize hamwe, buri muntu wese akabona inyungu, ati Ciiza ndaza kubireba ndakubwira,ubu kuva bahembwe ndamwandikira ntansubize”.

Ciza Hussein uherereye i Burundi magingo aya, aracyafite umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports akaba kandi yaragiye ahamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi ariko akazitirwa n’ibyangombwa.

Ciza Hussein yisabiye ubuyobozi bwa Rayon Sports kumurekura agashaka indi kipe yerekezamo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND