RFL
Kigali

Menya inkomoko y’umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa kuwa 6 Nyakanga buri mwaka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:6/07/2020 10:42
0


Ubusanzwe gusomana biri mu bwoko bwinshi, hari ubwo biba hagati y’abakunzi cyangwa inshuti zisanzwe ariko byose bigamije umunezero. Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihiza ibyishimo bizanwa n’iki gikorwa ndetse n’akamaro kabyo mu mibereho y’abatuye isi.



Umunsi mpuzamahanga wo gusomana washyizweho mu mwaka wa 2006, ukaba ufite inkomoko mu Bwongereza. Washyizweho hagamijwe guha agaciro ugusomana gukorerwa hagati y’abakundana no kwishimira umwanya gusomana bifata muri sosiyete.

Ni ukuvuga ko gusomana byarenze kuba iby’abakundana bigera no mu kuba indamukanyo hagati y’abantu batandukanye bitewe n’imico yabo. Abana bato nabo bakunze guhabwa utubizu kenshi n’ababyeyi babo n’abandi bantu babishimiye n’ubwo bigenda bikendera uko umwana agenda akura.

Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 5% cy’abakuze bari hejuru y’imyaka 45 bahuza iminwa basomana nibura inshuro 31 mu Cyumweru.

Kuri uyu munsi, abantu batandukanye biganjemo abakundana barasomana cyane ndetse n’abagishakisha abakunzi batarafata umwanzuro. Babikora bagamije guhana ibyishimo n’imbamutima zikomoka mu gusomana kuvuye ku mutima wa buri umwe mu bari gukorana iki gikorwa.

Uko wakwizihiza uyu munsi wo gusomana

Hari abantu bazi ko gusomana biba hagati y’abakundana gusa ariko siko bimeze. Umuntu wese uha agaciro hari uburyo wamusoma cyane cyane kuri uyu munsi wahariwe gusomana.

Niba ubyutse mu gitondo ku bafite abafasha, muhe aka bizu ku itama umwifurize igitondo kiza. Suhuza izindi nshuti zawe uziha bizu ku itama cyangwa umusome ku kiganza umwifurize umunsi mwiza wo gusomana.

Intego z’umunsi mpuzamahanga wo gusomana

Gusomana si ibyo mu bakundana gusa ahubwo ni ikimenyetso kibutsa abantu bawe ko ubitayeho. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bari ku kigero cya 40% bahugira mu bindi bintu birimo kureba televiziyo bakabura umwanya n’uburyo bwo kwereka inshuti zabo ko babitayeho. Bizu rero ni imwe mu nzira zo guha agaciro inshuti yawe.

Indi ntego y’umunsi wo gusomana ni ukwibuka akamaro bifitiye umubiri haba inyuma n’imbere. Gusomana kuvuye ku bushake bwa buri wese bishobora gutwika za karoli 6.4 buri munota. Izi zisatira ingano y’izo umuntu atwika igihe ari muri siporo nka Gym n’izindi.

Ikindi ni uko bisakaza umuco w’abantu runaka. Usanga abantu benshi bakunda gusomana hatitawe ku gihugu akomokamo cyangwa imyemerere ye. Kuri uyu munsi hari n’ushobora kubona inshuti ye y’ubuzima bwose.

Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo kitwa The Art of Kissing cyanditswe na William Case cyagaragaje ko gusomana bitwika karori 6.4 mu munota. Ubusanzwe nibura karoli 26 bifata urugendo rw’iminota itanu ngo zishye cyangwa nibura gusomana iminota igera kuri ine.

Ikindi bugaragaza ni uko gusomana umunwa ku wundi bigira umumaro urenze uwo gusomana ku kiganza n’ahandi hatandukanye abasomana bajya bahana bizu.

Ibyo wemerewe n’ibyo utemerewe mu gusomana

Gusomana kwawe bikwiye kuba mu gihe runaka kandi bikaba bifite intego. Ntawe uzishimira kurambana mu bucuti n’umuntu umusoma kenshi bikabije, hari imbibi uba udakwiye kurenga.

  • Saba umwanya: Ntukwiye kubyuka ngo uhite usomagura umuntu nta mvugano cyangwa integuza, yego uramukunda wenda nawe aragukunda, ariko bikore mu kinyabupfura nibyo bizanatuma umenya niba yishimye cyangwa bitamunezeza.
  • Menya gutandukanya abantu usoma: Wibuke ko uko usoma umugabo cyangwa umugore wawe atari ko wasoma mama wawe, undi muntu wo mu muryango cyangwa inshuti yawe isanzwe.
  • Gerageza uburyo bwo gusomana butandukanye: Ku munsi mpuzamahanga wo gusomana ugomba gutera intambwe, niba wasomaga umuntu ku munwa ukamenya ko no ku gahanga bishoboka, ku kiganza bishoboka, n’ahandi hatandukanye bitewe n’uwo uri gukorera iki gikorwa.

Umunsi mpuzamahanga wo gusomana wizihizwa tariki ya 6 Nyakanga buri mwaka, utandukanye n’uwizihizwa tariki ya 13 Gashyantare. Uyu wo uba ari integuza y’umunsi wahariwe abakundana uzwi nka Saint Valentin uba kuwa 14 Gashyantare buri mwaka. 

Gusomana bikaba ari kimwe mu bimenyetso bigaragaza imbamutima z’umuntu kuri mugenzi we ndetse bikaba bigira akamaro mu mubiri w’umuntu cyane cyane mu mitekerereze no mu yindi mikorere itandukanye nk’uko twabigarutseho muri iyi nkuru.

Src: nationaldaycalendar






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND