RFL
Kigali

USA: Nyuma yo kwihindura umugabo atwite umwana wa kabiri-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:7/07/2020 12:50
0


Umugabo wahoze ari umugore ukomoka muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kayden Coleman ubu atwite umwana wa 2 nyuma y'aho umwana we wa mbere yabyaye yujuje imyaka itandatu y’amavuko.



Mu 2013, nyuma yo guhatirwa guhagarika gufata imiti ya Testosterone kubera kwikinisha, yatunguwe cyane no kubona ko atwite inda y'amezi atanu ku mwana we wa mbere, ni ko kuza kwibaruka umukobwa Azaelia, ubu ufite imyaka itandatu, yavutse mu 2014.


Igitangaje kimwe cyatangaje Coleman mu ntangiriro za 2020 ubwo yamenyaga ko atwite inda y’ibyumweru birindwi, uyu mugabo wari umugore akaza kwihindura umugabo, amakuru avuga ko atigeze abagwa imyanya ndangagitsina ahubwo akaba yaragumanye ingingo z’imyororokere y’umugore.

Imyanya ndangagitsina ye Coleman ni umugore ariko yihinduye umugabo, ubu abana n’umukunzi we Dominique w'imyaka 29, Kayden ategereje umwana we wa kabiri nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Amerika no hanze yaho. 

Transgender man Kayden Coleman, 33, from New York, is pregnant with his second child after finding out he was seven-weeks pregnant with current boyfriend, Dominique, 29

Coleman  hamwe n'umugabo we Dominique

Coleman asobanura ko igihe yakuraga ari umukobwa, atigeze yishimira kuba mu mubiri w'umukobwa. Ati: “Sinigeze nifuza kwambara igitambaro nk’umukobwa sinigeze mbagwa hasi ku mwanya w’ibanga kuko bihenze, akenshi usanga hariho ibibazo byinshi hamwe na byo kandi bishobora guhagarika ibintu mu mibonano mpuzabitsina. ”


Uyu mugabo w'imyaka 33 yagize Ati: “Igihe Azaelia yavukaga hari abantu benshi bavuze ko bamugiriye impuhwe kandi ko azakura akayoberwa byinshi kuri we. Bavuze ko agomba kujyanwa ahandi hantu kuko njye banyita igisimba. 

Ariko ni ngombwa ko abantu bumva ko dufite ubwigenge busesuye ku mibiri yacu kandi tugomba kubikora uko dushaka. Ubu rero njyiye kubyara umwana wa kabiri kandi umwana wanjye Azaelia yishimiye cyane kugira umuvandimwe muto”.


Coleman, nubwo yisanze afite igitsina gore, agakura ari mu isura y’abagabo ibintu yihitiyemo, afite ubwanwa bwinshi cyane n’imico ye n’imigenzereze n’iya Kigabo ndetse ntibyigeze bimutera ipfunwe mu buzima bwe.

Kayden began transitioning from female to male in 2009 and was shocked to discover he was five months pregnant with his first child, Azaelia, now six, seen, after he stopped taking testosterone for his mastectomy in March 2013
At the age of 20, Kayden realized he wanted to be a man and three years later started medically transitioning by taking testosterone (seen at the start of his transition in 2009)

Coleman ubwo yari afite imyaka 20 y'amavuko yifuzaga kuba umugabo

Pictured: Kayden before he fell pregnant. The dad has had to face being misgendered and told he doesn't belong in medical settings for pregnant women
Kayden is seen before his second pregnancy

Src: Dailymail.co.uk






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND