RFL
Kigali

Kenya: Ava Mutoni wifuza kuba umuhanzikazi ukomeye ku Isi yasohoye indirimbo ye ya mbere 'Afrika'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/07/2020 19:06
0


Umuhanzikazi nyarwanda uba mu gihugu cya Kenya, Mutoni Agatha Mignonne {Ava Mutoni} ufite indoto zo kuzaba umuhanzikazi ukomeye ku Isi, yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Afrika' ikubiyemo ubutumwa buvuga ko igihe kigeze Afrika ikarabagirana ndetse ikamurikira Isi nzima.



Ava Mutoni uvuga ko yakuriye mu rusengero, asengera mu Itorero ryitwa Jesus Great Haverst, akaba yarageze muri Kenya mu mwaka wa 2013, gusa ajya anyuzamo akaza mu Rwanda gusura umuryango we ndetse n'inshuti ze. Uyu munyempano mushya ufatanya umuziki n'ishuri, yavuze ko yihaye intego yo gukora indirimbo zirimo ubutumwa bureba umuryango mugari, aho yatangiye akora indirimbo 'Afrika'.

Iyi ndirimbo ye 'Afrika' yayikoze muri uyu mwaka, ayikorera muri Kembo studio muri Kenya. Muri iyi ndirimbo ye aririmbamo ko igihe kigeze umugabane wa Afrika ukarabagirana ndetse ukamurikira Isi. Abajijwe impamvu ubu ari bwo atangiye gusohora indirimbo ze, yagize ati "Impamvu I have started (natangiye) ni uko ari bwo nyine numvishe ko igihe cyanjye cyo gukora ku giti cyanjye kigeze".


Ava Mutoni arangamiye kugeza umuziki we ku Isi hose

Ava Mutoni wabaye igihe kitari gito mu muziki wa Gospel dore ko yakuriye mu rusengero, ibyatumye aririmba no mu makorali, avuga ko mu bahanzi bose bo ku Isi akunda cyane Umunyamerikakazi Tantian ndetse n'umuhanzikazi nyarwanda Gaby Irene Kamanzi. Avuga ko kuririmba ari impano ye bityo akaba arangamiye kugera ku ndoto ze zo kuba umuhanzikazi ukomeye ku Isi.

Aganira na INYARWANDA, Ava Mutoni yagize ati "Umuziki wanjye ndifuza ko wagera ku Isi hose kuko muri njye mfite message nziza cyane. Ndiyizeye ubwanjye". Yavuze ko gukurira mu rusengero bitamuhaye umwanya uhagije wo kuririmba ku giti cye ukongeraho n'ubuzima bw'ishuri. Akunda cyane u Rwanda nk'igihugu cye cy'amavuko kabone n'ubwo adakunze kukibamo cyane kubera impamvu z'amasomo dore ko yiga muri Kenya.

Ava Mutoni yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere

Ava Mutoni avuga ko igihe kigeze Afrika ikarabagirana

REBA HANO INDIRIMBO 'AFRIKA' YA AVA MUTONI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND