RFL
Kigali

Dj Pius na Bruce Melodie baririmbye ku bushyuhe bw’ab’iki gihe buvamo kwinezeza-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/07/2020 11:08
0


Umuhanzi Dj Pius yahuje imbaraga na Bruce Melodie, basohora amashusho y’indirimbo nshya igaruka ku bushyuhe bw’ab’iki gihe bubasunikira mu bikorwa byo kwinezeza.



Amashusho y’iyi ndirimbo yiswe “Ubushyuhe” yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 02 Nyakanga 2020 afite iminota 03 n’amasegonda 03’. 

Ni imwe mu ndirimbo Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius yari amaze iminsi ararikira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Asohora iyi ndirimbo yavuze ko ijyanye n’iki gihe cy’impeshyi aho abakunda kwidagadura banogerwa bigatinda.

Muri iyi ndirimbo, Dj Pius washinze Label yitwa 1K Entertainment avuga ko yinjira mu kabyiniro agasanga abantu bose barizihiwe kandi ko na Dj aba abifitemo uruhare.

Dj Pius avuga ko mu gihe cy’impeshyi abana [Mu mvugo z'ubu] baba batikoraho kandi ngo baba bashaka kwisanzura birenze.

Yunganirwa na Bruce Melodie uvuga ko abona abasore n’inkumi bose bafite ubushyuye ndetse ko umwe ashobora kwibagiza undi agatuma yumva indi misonga.

Avuga ko bose bari 'horo' kandi ngo arabona amufitiye impuhwe nk’izabihehe nubwo ahora amurota buri munsi. Akavuga ko ashingiye ku byo ari kubona “Iri joro ubanza tutari butahe”.

Bruce avuga ko ab’iki gihe bahora bishimisha kandi ngo no mu mibyizi bakora ‘House Party’.

Amajwi (Audio) y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na MadeBeats n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Serge Girishya.

‘Ubushyuhe’ ije ikorera mu ngata izindi ndirimbo za Dj Pius zirimo “Ubuzima bushira”, “Mfate Moto”, “Homba Homboka” iherutse kwegukana igihembo, “Ribuyu” n’izindi.

Dj Pius yasohoye amashusho y'indirimbo "Ubushyuhe" yakoranye na Bruce Melodie

Bruce Melodie na Dj Pius baririmbye ku bushyuhe bw'ab'iki gihe buvamo kwinezeza kakahava!

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UBUSHYUHE" YA DJ PIUS NA BRUCE MELODIE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND