RFL
Kigali

Rayon Sports yaguze umusimbura wa Rutanga na Irambona

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/07/2020 10:51
0


Rayon Sports yasinyishije Mujyanama Fidèle wari kapiteni wa Heroes FC, akaba akina mu bwugarizi anyuze ku ruhande rw’ibumoso, aguzwe n’iyi kipe nk’umusimbura wa Rutanga Eric na Irambona Eric Gisa bayivuyemo mu minsi ishize.



Kugira ngo ibone uyu mukinnyi wari ugifite amasezerano muri Heroes, Rayonn Sports yatanze Miliyoni 3 Frws, bikaba bivuze ko we ubwe atwara 50%, iyi kipe nayo igatwara 50%.

Mujyanama Fidele wari kapiteni w’iyi kipe yamanutse mu cyiciro cya kabiri, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri azayikinira.

Uretse gukinira Heroes FC, uyu musore ukiri muto akaba kandi yaranakinnye muri Mukura Victory Sports yo mu karere ka Huye.

Rayon Sports ikaba ikomeje kwiyubaka yitegura umwaka utaha w’imikino nubwo bigaragara ko yagiye ku isoko nyuma y’izindi zose.

kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 Nyakanga 2020, Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri bahoze bakinira ikipe ya APR FC barimo umunyezamu Kwizera Olivier na rutahizamu Issa Bigirimana wavuye muri Police FC.

Bakaba biyongereye kandi ku bakinnyi batandukanye barimo Umunya-Togo Alex Harley ukina mu kibuga hagati afasha abataha izamu, Niyonkuru Sadjati wakiniraga Marines FC, Uwingiyimana Christophe wakiniraga Gicumbi FC na Arsène Nihoreho wavuye muri Olympic Star yo mu Burundi.

Mujyanama wari kapiteni wa heroes yerekeje muri Rayon Sports

Heroes FC yasubiye mu cyiciro cya kabiri uyu mwaka





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND