Umuryango wa Hakizimana Jean n’uwa Habumugisha Gregoire (Mario) wishimiye gutanga ubutumire mu bukwe bw’abana babo; umuraperi Muhire Jean Claude [Jay C] n’umugore we witwa Ishimwe Diane.
Ubukwe bw’abana babo buzaba ku wa 31 Nyakanga 2020.
Jay C na Ishimwe Diane bazasezerana imbere y’Imana muri Paruwasi ya Regina Pacis iherereye i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Abatumiwe muri ubu bukwe bazakirirwa ku Kimihurura ku muhanda (kg 688 st 39). Bati “Kwifatanya natwe n’inkunga ikomeye."
INYARWANDA ifite amakuru avuga ko Jay C na Ishimwe Diane basanzwe bafitanye abana babiri
Bagiye guhana isezerano mu gihe amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri avuga ko “Imihango yo gushyingirwa mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.
Jay C ari mu baraperi bakomeye mu Rwanda mu myaka igera ku icyenda amaze akora umuziki.
Mu 2012 nibwo yafunguye amarembo y’umuziki, izina rye rihabwa imbaraga n’indirimbo zirimo “Isugi " na “Sentiment " yakoranye na Bruce Melodie.
Mu myaka itatu ishize yasohoye indirimbo zamugaruye mu kibuga nka “Tonight " yakoranye na Social Mula, “I’m Back " yakoranye na Bruce Melodie n’izindi.
Ubutumire mu bukwe bwa Ishimwe Diane n'umuraperi Jay C
