RFL
Kigali

USA: The Freeper wize gukora imashini zitanga umwuka mu mazu yatangiye gusohora indirimbo zigize Album

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/06/2020 12:15
0


Umuhanzi w’umunyarwanda Mugabo Jean Paul [The Freeper], yasohoye indirimbo ya mbere yise “Imiryango irafunguye” itangiza urugendo rwo gusohora izigize Album ya mbere.



‘Imiryango irafunguye’ ifite iminota 03 n’amasegonda 27’, irimo ubutumwa bw’umusore uha ikaze umukunzi we mu rugo rwe. 

Iri kuri Album “Indoto” igizwe n’indirimbo icyenda zizatunganywa na Bob Pro, Trackslayer wakoze ‘Imiryango irafunguye’ ndetse na Leaser Beat.

Indirimbo ya kabiri azasohora yayise “Go Low” ifite umudiho usobanutse.

Izakorerwa mu ngata n’iyitwa “Amatunda”, The Freeper yanditse mu rwego gushishikariza urubyiruko kwiga kugira ngo bahangane n’ubukene.

Mu kiganiro na INYARWANDA, The Freeper yavuze ko kuririmba no kwandika ari ibintu akunda cyane ku buryo n’iyo ashatse kubireka bimunanira.

Yavuze ko byamufashe igihe abanza kwiyubaka kugira ngo asohore ibihangano bifite ireme kandi bizanogera abazabyumva.

Ati “Ubu ndaje kandi ntagusubirayo. Natangiye gusohora indirimbo zigize iyi Album mpereye ku ndirimbo “Imiryango irafungutse”.

The Freeper abarizwa muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri muto ahereye mu nsengero zitandukanye. Ni umwanditsi mwiza w’indirimbo zihimbaza Imana.

Mu ishuri yize ibijyanye no gukora imashini zitanga umwuka mu mazu, ndetse azi no kuyasudira.

Ubu afite kompanyi ikora ibijyanye no gukora serire z'inzugi, gufungura imiryango y'imodoka n'ibindi byose akabihuza no gutwara amakamyo manini.

Avuga ko ahora ashakisha ubuzima kuko “Sinkunda kwicara ntakazi.”

Ubu The Freeper ari gukorana n’itsinda ryitwa ‘Freeper Family’ rihagarariwe na Dj Abrianne ryiyemeje kumufasha kumenyekanisha Album ye n’ibindi bihangano.

Umuhanzi The Freeper yasohoye indirimbo "Imiryango irafunguye" ibanziriza izigize Album ya mbere

The Freeper yavuze ko yabanje kwisuganya kugira ngo yinjire mu muziki ntaguhagarika

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IMIRYANGO IRAFUNGUYE" YA THE FREEPER

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND