RFL
Kigali

Teta Diana yararitse umushinga w’ibitaramo afitanye na kamwe mu turere tugize Suède

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/06/2020 15:13
0


Umuhanzikazi Teta Diana yararitse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange umushinga w’ibitaramo byagutse afitanye n’Akarere ka Skåne muri Suède.



Ibitaramo by’uyu muhanzikazi uherutse gusohora amashusho y’umuvugo yise “Ijuru ryanjye” yabyise “Iwanyu”. 

Bizaba muri Nyakanga cyangwa muri Kanama 2020, kuko ari bwo ibitaramo nk’ibingibi bizafungurwa muri Suède.

Ibi bitaramo bizabera mu mashuri yose aherereye mu karere ka Skåne, mu ntego yo gufasha abanyeshuri kwiga neza.

Teta Diana yabwiye INYARWANDA, ko umushinga w’ibi bitaramo afitanye n’akarere ka Skåne “bigamije kwagura imbibi z’umuziki, ururimi n’umuco”.

Yavuze ko icyorezo cya Coronavirus cyahagaritse byinshi mu bitaramo yari afite hirya no hino mu Burayi, imipaka ifungwa avuye mu iserukiramuco “Têtes-à-têtes” ryabereye mu Bubiligi.

Teta Diana yavuze ko abantu bakomeje ingamba zashyizweho zo kwirinda Covid-19, basubira mu buzima busanzwe.

Ati “Iyi ndwara [Coronavirus] irakomeye, gusa dukomeje kwirinda icyizere kirahari cyo gusubira mu buzima busanzwe. Abantu bakomere ntibacike intege, kandi kwirinda bize mbere, nanjye aho ndi ni uko.”

Uyu muhanzikazi kandi yanavuze ko yagize impamvu zatumye yigiza inyuma igitaramo yagombaga gukorera kuri Internet, ariko ko mu minsi iri imbere azatangaza amatariki nyayo.

Teta Diana ni umuhanzikazi w’umunyarwanda wandika kandi uririmba injyana gakondo y’iwabo, utuye muri Suède.

Aherutse kuganira na Radio y’abanya- Suède yitwa P2 mu kiganiro cyitwa “Folkmusiken” abazwa ku muziki we muri rusange, by’umwihariko ku bihe bya guma mu rugo.

Teta yagarutse ku ngaruka ibi bihe byagize ku muziki, avuga ku Rwanda aho rugeze n’ibindi.

Iki kiganiro yagihuriyemo n’abahanzi batatu bakomeye mu njyana ya Folk Music, abanya- Suède babiri n’umwe wo muri Senegal.

Umuhanzikazi Teta Diana agiye gukorera ibitaramo mu karere ka Skane bigamije kwagura imbibi z'umuziki, ururimi n'umuco

Teta Diana aherutse kuganira na Radio P2 avuga ku muziki we, u Rwanda n'ibindi

REBA HANO IGITARAMO TETA DIANA YAKOREYE I MALMO MURI SUEDE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND