Ibihembo bya BET Awards byatanzwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Kamena 2020,
bitangirwa mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi bihembo byatanzwe ku nshuro ya 20 hanizihizwa isabukuru y’imyaka 40 ishize Black Enterntainment TV ibitegura imaze ikora.
Byatanzwe hifashishijwe ikoranabuhanga binanyuzwa kuri Televiziyo ya CBS kubera icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora byinshi mu bikorwa bya muntu.
Burna Boy yegukanye iki gihembo ahigitse abandi bahanzi bari bahatanye barimo Innoss’B (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), Sho Madjozi (Afurika y’Epfo), Stormzy na Dave bo mu Bwongereza, Ninho na S. Pri Noir bo mu Bufaransa.
Umunyamideli w’umwongereza uheruka mu Rwanda, Naomi
Campbell ni we watangaje ko Burna Boy yegukanye iki gihembo yikurikiranya. Avuga ko injyana ya Afrobeat ishyizwe ku gasongero.
Yakira iki gihembo, Burna Boy yagarutse ku iterambere rya Afurika agira ati "Ni ku nshuro ya kabiri kandi ndishimye. Mboneraho no kwibutsa ko mu 1835, umugabane wa Afurika wahinduwemo umugabane utigenga. Ubu n'icyo gihe cyo gusubira kuri gakondo twahoranye n'ubundi kugira ngo ubuzima bw'abirabura bugire agaciro nk'uko Afurika igomba kukagira."
Mu 2019 ubwo Burna Boy yegukanaga ku nshuro ya mbere iki gihembo yari ahaganye na Mr Eazi, AKA, Dave, Giggs, Dosseh na Aya Nakaruma.
Mu muhango wo gutanga ibi bihembo hafashwe umwanya wo kunamira umukinnyi w’umunyabigwi muri Basketball, Kobe Bryant ndetse na Little Richard wamamaye mu muziki wa Rock.
Mu bahanzi baririmbye mu itangwa ry’ibi bihembo barimo Alicia Keys, Chloe x Halle, Megan Thee Stallion n’abandi.
Beyoncé Giselle Knowles-Carter washinze umuryango BeyGood yahawe igihembo cy’uwagaragaje ubumuntu agafasha abantu batandukanye akanasabira ubutabera. Ni igihembo cyiswe “Humanitarian Award ".
Iki gihembo Beyoncé yagishyikirijwe na Michelle Obama. Umugabo we, Barack Obama yashimagije Beyoncé avuga ko amutera ishema mu bikorwa bye bya buri munsi.
Ati “Mukobwa wanjye ndashaka ku kubwira ko untera ishema. Kandi twese tugufatiraho urugero."
Uyu muhanzikazi yavuze ko iki gihembo kigiye gutuma arushaho kuba ijwi ry’abandi. Asaba abo bafatanya kurushaho gufatana urunana mu guhangana n’ivangura.
Uyu muhanzikazi yiyongereye ku bandi begukanye iki gihembo barimo Danny Glover, Muhammad Ali, Denzel Washington n’abandi.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo mu byiciro bitandukanye:
– Album of the year: “Please Excuse Me for Being Antisocial," Roddy Ricch
– Video of the year: “Higher," DJ Khaled featuring Nipsey Hussle and John Legend
– Best female R&B/pop artist: Lizzo
– Best male R&B/pop artist: Chris Brown
– Best female hip-hop artist: Megan Thee Stallion
– Best male hip-hop artist: DaBaby
– Best new artist: Roddy Ricch
– Best group: Migos
– Best collaboration: “No Guidance," Chris Brown featuring Drake
– Dr. Bobby Jones best gospel/inspirational award: Kirk Franklin, “Just for Me "
– Video director of the year: Teyana Taylor
– Humanitarian award: Beyoncé
– Best actress: Issa Rae
– Best actor: Michael B. Jordan
– Best movie: “Queen & Slim "
– Youngstars award: Marsai Martin
– Sportswoman of the year: Simone Biles
– Sportsman of the year: LeBron James
– BET HER award: Beyoncé featuring Blue Ivy Carter, Wizkid and Saint JHN, “Brown Skin Girl "
– Best international act: Burna Boy
– Viewers’ choice for best new international act: Sha Sha
Burna Boy yabwiye Abanyafurika ko igihe kigeza kugira ngo bunge ubumwe biheshe agaciro

Ni ku nshuro ya kabiri Burna Boy wataramiye i Kigali mu 2019 yegukana igihembo muri BET Awards
