Pastor Niyonshuti Theogene umuvugabutumwa mu itorero rya ADEPER yahishuriye InyaRwanda uko yakoze ubukwe adaterese, adateye ivi, dore ko byamutwaye gusa amezi 2 n’iminsi 24 anahanura abakobwa beza b'i Kigali babuze abagabo.
Mu buhanya akunze gutanga ahanini agaragaza ko yavukiye mu muryango wifashije aho akiri muto yabayeho mu buzima bwiza. Ibi byaje guhinduka kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yamutwaye umuryango we wose yisanga ari wenyine atangira kuba ku muhanda. Icyo gihe yari afite imyaka 13.
Nyuma yo gutangira kuba ku muhanda, Pastor Theogene yabaye mayibobo [marine]
atangira gukoresha ibiyobyabwenge nk’urumogi, inzoga nyinshi no gukora ibindi
bikorwa by’amabandi nko kwiba n’ibindi. Avuga ko mu 2003 afite imyaka 20
ari bwo yakiriye Yesu agenderewe
mu iyerekwa.
Nyuma yo
gukizwa yabaye umuvugabutumwa nyuma aza kugirwa umuyobozi w’icyumba
cy’amasangesho kuri ADEPER Kiruhura, aza
kugirwa Mwarimu kera kabaye ahabwa inshingano zo kuba Pasiteri.
Uyu mukozi
w’Imana amaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda ahanini bitewe n’amashusho ashyirwa
ku mbuga nkoranyambaga, akubiyemo inyigisho atanga zishingiye ku buzima bwo
ku muhanda yabayemo akoresha ibiyobyabwenge n’ibindi bifasha imitima ya benshi.
Mu bundi
buhamya yahaye InyaRwanda yahishuye uko yakoze ubukwe adaterese. Ati ‘’Mubajije izina, anyemereye, mwambitse
impeta, dukoze ubukwe tuvuye mu rukiko byabaye mu mezi 2 n’iminsi 24
tumenyanye’’.
Akomeza
uvuga ko umufasha we yari asazwe amuzi kuko yari umuyobozi w’icyumba
cy’amasengesho ngo yamubwiye ko amukunda bitari ibya sheri na shushu amusaba
ko babana kandi amusaba kumuha igisubizo nyuma y’amasaha abiri.
Yashimangiye
ko yakoze ubukwe adateye ivi, atanaterese kuko bikorwa n’abifite. Avuka ko atigeza
atereta cyangwa ngo asohokane umukunzi we kuko nta kintu yari afi ku buryo
barinze babana nta na Fanta amuguriye.
Pastor Theogene ati’’Twabanye
nta na Fanta muguriye nonese nari kumujyana Nyabugogo mu irigara? Bimwe uvuga
ngo urajyana umu cherie muri famiye sinari kumujyanayo kuko ntayo nagiraga’’.
Akomeza
avuga ko nta mutoma n'umwe yigeze abwira uwo bashakanye cyangwa ngo umuhe impano runaka usibye
amafaranga igihumbi yamuhaye nabwo akicuza icyo ayamuhereye kuko yagombaga
kumutunga byibura iminsi 10.
Ati’’ Nta mutoma n'umwe nigeze mutera cyokora rimwe nigeze kwihagararaho muha agahumbi
hahahaha! Yebabawe! Namaze kukamuha nibuka ko nari kukarya iminsi itanu.
Naryaga ikijumba cy’isini [50], ibishyimbo by’isini [50], kwa tante Kiruhura
ugakubitaho igikombe cy’amazi umunsi ukaba uratambutse urumva harimo amasambare
angahe mu gihumbi?’’.
Akomeza avuga ko yibutse ko yari kukirya iminsi 10 yumva arababaye. Aya mafaranga ngo ni yo mpano yonyine yahaye umukunzi we. Kuba yarakoze ubukwe adaterese bigakunda niho yahereye avuga ko iyo uri kumwe n’Imana byose bishoboka maze ahanura abakobwa beza b’i Kigali batarashaka abagabo.
Yavuze ko
abitwara nabi nta gaciro bihesha abasaba kwiyubaha kuko iyo ubikoze byose
ubigeraho, abibutsa ko uwigize agatebo ayora ivu. Abafite ingo yabasabye kubana
neza bakubahana kandi bakagirirana ibanga. Yatanze urugero avuga ko uzashaka
umugabo agasanga arya ikiro cy’ubugari bidakwiriye kumutera ikibazo ahubwo
akwiriye gusaba Imana imbaraga zo kubusonga.
TANGA IGITECYEREZO