RFL
Kigali

Spain: Inyigo muri iki gihugu yagaragaje ko hari ibimenyetso bya Coronavirus mu ntangiriro za 2019

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:27/06/2020 8:28
0


Kuri uyu wagatanu byatangajwe ko inyigo yakozwe na Kaminuza ya Barcelona, hifashishijwe amazi yanduye—yamaze gukoreshwa—yerekanye ko muri Spain hari coronavirus mu kwezi kwa Werurwe, umwaka washize (2019).



Itsinda ryari riturutse muri Kaminuza ya Barcelona, niryo ryari rifite gahunda yo gupima amazi aba yanduye—yakoreshejwe—harebwa ko ntabyorezo bishya byaba biri muri ayo mazi. Yari gahunda yatangiye kuva hagati mu kwezi kwa Mata uyu mwaka. Gusa, iri tsinda ryaje no kwiyemeza gusuzuma n’ amazi yakoreshejwe kera.

Mu byo iri tsinda ryagiye ribona mu masuzuma ryakoze, harimo ko iyi virusi yari muri Barcelona ku wa 15 Mutarama, 2020. Ni mu minsi 41 mbere y’ uko muri iki gihugu byari byakemejwe ko habonetse umurwayi wambere.

Iri tsinda ryaje gukora isuzuma ku bice byafashwe hagati ya Mutarama 2018, ndetse n’ Ukuboza 2019, biza kugaragara ko iyi virusi yaba yari muri iki gihugu muri Werurwe, tariki 12, 2019.

Uyoboye ubu bushakashatsi, Albert Bosch avuga ko n’ ubwo ikigero cya SARS-CoV-2 cyari hasi, gusa byerekana ko virusi yari irimo.

Ni mugihe Dr. Joan Ramon Villabi Ushinzwe ikigo cy’ Ubuzima ndetse n’ isukura muri Spain, atangaza ko hakiri kare kuba hatangwa umwanzuro. Akomeza avuga ko hagikenewe ibindi bizami, ndetse no gukora izindi nyigo.

Bosch Uhagarariye ihuriro ry’ impuguke mu bya virusi muri Spain, we avuga ko iyo biza kuba byaragaragaye ko virusi iri mu gihugu muri Mutarama, byari gufasha kwirinda. Naho, abarwayi ngo bagiye bapimwa bakabwira ko barwaye indwara ariko itariyo, ibyo byaje gutera kuba virusi yasakara mu bantu benshi mbere y’ uko hashyirwaho ingamba.

N’ ubwo iyi nyigo ikomeza gusabwa ko yasubirwamo neza ngo hemezwe ko yari coronavirus, birerekana ko iyi ndwara y’ icyorezo yaba yari iri muri iki gihugu byibuza mbere y’ amezi 9 ngo imenyekane mu Isi nk’ uko ubu tuyizi.

Mangingo aya, iki gihugu kimaze kugira imibare y’ ubwandu 294,985. Muri aba, 28,338 barapfuye.

Src: Reuters






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND