RFL
Kigali

Saba Umwuka Wera agushoboze kunesha ibyo kamere irarikira-Ev Ernest

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/06/2020 15:49
0


(1 Abakorinto 7:24) "Bene Data, umuntu wese abane n'Imana ameze uko yari ameze agihamagarwa".



Uko turushaho kwegera ibihe byo kuzamurwa kw'itorero ni nako Inyigisho ziyobya zirushaho kwiyongera, Satani ararushaho gukundisha abantu Ibibi abizirura, kugirango arebe ko hari Uwo yayobya akamukura mu byizerwa,  niyo Mpamvu ijambo ry'Imana ridusaba kurushaho Kwegera Imana kugirango ituyobore inzira y'ukuri, bityo dutegurwe kuzasa na Yesu abwo azerekanwa, kuko dukwiye kuba tuboneye nk'uko uwo Yesu aboneye (1 Yohana 3:2-3).


Iyo Usomye urwandiko Pawulo yandikiye Efeso 5 ( muze kuhasoma) Ubona icyo dusabwa kugirango Yesu azasange nta mugayo uturiho,... Abefeso 5:10 ati " Mushakashake uko mwamenya ibyo Umwami ashima...Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk'abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk'abanyabwenge, 

mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. (Abefeso 5:16).


Benedata abenshi bahamagawe bakunda Imana nk'abatazatinda mu isi, N'ubwo Kuyirambamo ukora ibyo igushakaho atari bibi, ariko Abera bahorana ibyishimo byo kuzabana na Yesu mu ijuru, bikabatera Urukumbuzi rurusha urwo Umugeni wirinze ategerezanya umukwe, Torero ry' Imana twongere dusubire ku rufatiro, Dukunde kandi dutinye Imana buri wese ku rwego rwe yibuke ko Turi Aba_ Christo

Dukunde ibyo Yesu akunda (Yakundaga kuva cyera), Twange ibyo yanga kandi yangaga tukimumenya kuko ariwe Nzira Ukuri n'ubugingo kandi ntawe ujya kwa Data atamujyanye ( Yohana 14:6) Tumenye kandi ko ajya ahinduka bityo twe kwanduza imyambaro y'umugeni kandi Ubukwe bwegereje.


Hari igihe waba Utagifite Urwo rukumbuzi, Saba Umwuka Wera yongere aze, Ndetse n'iyo waba waratannye bitewe no kutamenya cyangwa amahitamo mabi,  Uracyafite amahirwe yose yo kwiyunga n'Imana, Yesu ni umunyambabazi  myinshi kandi aracyagufitiye Urukundo, mwegere nawe arakubabarira, aguhe imbaraga z'umwuka wera maze uneshe ibyo kamere yawe yararikiraga aribyo Imana yanga

(Abagalatiya 5:16-17), Maze nawe Ube muri ba banyamahirwe bazamusanganira ku bicu ndetse bazabana n'Imana akaramata.


Yesu abahe umugisha

Ernest RUTAGUNGIRA.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND