RFL
Kigali

Briant Biggs mubyara wa Jay-Z mu bazatanga ikiganiro mu nama ya Africa In colors itegurwa n’Umunyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/06/2020 12:30
0


Briant Bigss mubyara wa Jay-Z ni umwe mu bashoye imari mu bikorwa bitandukanye byubakiye ku ikoranabuhanga bazatanga ikiganiro mu nama ya Africa In colors itegurwa n’Umunyarwanda.



Briant Biggs ari mu bayoboye Roc Nation, kompanyi y’umuraperi Jay-Z uri mu bakomeye ku Isi waguye ibikorwa bye mu bihugu bitandukanye. Uyu mugabo azatanga ikiganiro mu nama yubakiye ku nsanganyamatsiko igira ati “Uruhare rw’imikino y’amashusho na mudasobwa mu iterambere ry’umugabane wa Afurika nyuma ya Covid-19.”

Briant aranitegura gushora imari mu bihugu bya Afurika. Mu myaka itatu ishize, Rock Nation akoramo yahinduye umuvuno yerekeza imboni kuri Afurika. Imikino y’amashusho yitabiriwe gukoreshwa na benshi ku Isi mu gihe abantu basabwaga ku guma mu rugo mu kwirinda Covid-19.

Iyi mikino ariko ntiritabirwa cyane n’Abanyafurika, ari nacyo iyi nama izigaho mu gutuma abanyafurika bayitabira kuko ifite akamaro. Iyi nama izaba hifashishijwe internet ku wa 09 Nyakanga 2020 guhera saa cyenda z’amanywa kuri shene ya Youtube yitwa African in Colors Project.

Izakurikirwa n’ibikorwa by’imikino bizaba ku wa 11 Nyakanga 2020 bizahuza abo mu Rwanda, Senegal, Burkina Faso, Madagascar, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Conakry.

Iyi nama iri mu bikorwa bya African In colors yateguye bizamara amezi atandatu guhera muri Kamena kugera mu Ukuboza 2020.

Izagaragaramo abandi barimo Habib Chams washinze ‘Digital Games Conference’, Karen Andriamamonjy uri mu bashinze ikigo ‘Proud Geek& Twitch Affilaited Streamer’, umuhanga mu gukoresha ‘video Games’, Stephanie Rappeneau.

Hari kandi Krystel Kalanga, Umuyobozi w’umushinga Manga&Geek Days; Kofi S. Latzoo washinze Gamecampcities 360 Gaming Agency, Mr James Fitzgerald umwarimu muri Alibaba Cloud, Bassirou Abdoul BA umuyobozi wa Senegal IT Park, Kevin Meltzer washinze Big5Games, Desine Koussawo uyobora ESL France n’abandi.

Raoul Rugamba Umunyarwanda utegura Africa In colors yabwiye INYARWANDA, ko nyuma yo gusubika iserukiramuco ryagombaga kuba muri Werurwe kubera Covid-19 batekerejeho gushyiraho ibikorwa bitandukanye bifite aho bihuriye n’inganda ndangamuco, ikoranabuhanga, guhanga udushya n’ibindi.

Yavuze ko bongeyemo n’ibindi bikorwa bitari kugaragara mu iserukiramuco kugira ngo bizamare amezi atandatu. Ni ibikorwa avuga ko bifashishijemo abahanga muri Afurika n’ahandi.

Ati “Kuri iyi nshuro twahisemo kwigisha iby’ikoranabuhanga rya 3D, ikoreshwa muri buri nguni y’ubuzima bwose. Ni ikoranabuhanga ryifashishijwe cyane mu gushaka igisubizo cyo guhangana na Covid-19.”

Akomeza ati “Iri koranabuhanga ni naryo riri kwifashishwa mu kubaka, gukora imodoka n’ibindi. Twatekereje rero uko twakumvisha abantu icyo 3D ari cyo mu buryo abantu bari mu nganda ndangamuco bayifashisha mu gushaka ibisubizo.”

Ubu bafite igikorwa kiri kuba buri munsi cyiswe ‘3D Online Boot Camp’ cyatangiye ku wa 24-27 Kamena 2020.

Iki gikorwa cyatewe na Auto Desk kitabiriwe n’abo mu Rwanda, Tunisia, Gabon, Togo, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Auto Desk yifashishije porogaramu ya Fusion 360 izaha impamyabumenyi abitabiriye iyi nama.

Iki kigo kizafasha abafite imishinga myiza ikorerwe ubushabitsi. Auto Desk ni ikigo cy’abanyamerika kizobereye mu gukora porogaramu za mudasobwa zo mu buryo bwa 3D.

Briant Biggs ari mu bayoboye Roc Nation, kompanyi ya Jay-Z yagabye amashami hirya no hino ku Isi

Brian Biggs azatanga ikiganiro mu nama ya Africa In colors

Abashoye imari mu Ikoranabuhanga bazatanga ikiganiro mu nama ya Africa In colors






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND