RFL
Kigali

"Afri-Farmers Market", isoko ryo kuri Internet waguriraho imboga, imbuto n'ibindi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/06/2020 8:19
0


‘Afri-Farmers Market’ ni isoko ryo kuri Internet rigezweho waguriraho imbuto, imboga n’ibindi bihingwa n’abahinzi bo muri Rwamagana byegerejwe abaturarwanda.



Afri-Farmers Market ikorera hafi n’isoko rya Kabuga ndetse n’isoko rya Kimironko mu Mujyi wa Kigali. 

Iri soko ryo kuri Internet ryashyizweho mu rwego gufasha Abaturarwanda muri iki gihe cya Covid-19, aho abantu basabwa kuyoboka ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Uretse guhaha hifashishijwe ikoranabuhanga abantu banasabwa kwishyurana hakoreshejwe telefoni.

Muri Afri-Farmers Market bafite amashu, karoti, ibitunguru, pavulo, imineke, inanasi, amacunga n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Mu gihe cy’umunsi umwe iri soko ryo kuri Internet rishyizweho, abantu batanu bamaze kurigana, ndetse bagejejweho ibyo basabye ku gihe.

Afri-Farmers Market ifite moto zifashishwa mu kugeza ku baguzi ibicuruzwa.

Ushobora no kwigerera aho ibi biribwa biri cyangwa se ukarangura ugatangira ubucuruzi.

Ushobora kujya kuri ‘webstite’ ya Afri-Farmers Market cyangwa se ugakora ‘download’ ya Application ya Afri-Farmers Market ugatumiza ibyo ushaka.

Mu kwishyura hifashishwa uburyo bwa Mobile Money na Airtel Money, ndetse hari gutekerezwa n’ubundi buryo.

Afri-Farmers Market Ltd ihuza mu buryo bwagutse umucuruzi mu buhinzi n’ubworozi hamwe n'abaguzi.

Ubu ntibikiri ngombwa kugenda ingendo ndende ujyanye ibyo ucuruza ku isoko, kuko Afri-Farmers Market yaziye igihe.

Umusaruro w’aba bahanzi bo mu Rwamagana ufatwa na Afri-Farmes Market Ltd ikawujyana ku maduka n’amasoko ya Kabuga na Kimironko aho biba bifashwe neza kandi ntibinatakaze agaciro.

Iyi gahunda iri gufasha abagera kuri 700 bo muri Fumbwe na Musha.

Uyu musaruro wifashishwa mu kurwanya imirire mibi, bafasha imiryango itandukanye kubamenyera imbuto z’ingenzi ku buzima bakazibagezaho aho batuye.

Bati iyo “Iyo uhahiye iwacu uba utanze inkunga ikomeye ku magana y’urubyiruko rwiyeguriye ubuhinzi.”

Afri-Farmers Market yatangiriye i Rwamagana ifite intego yo gufasha urubyiruko kwiteza imbere mu buhinzi kugira ngo batsinde ubukene n’ubushomeri.

Bakoresha inzira yo kongera ubumenyi bigafasha mu guhindura imitekerereze bityo urubyiruko rukabona amahirwe yihishe mu buhinzi, bityo ubuhinzi n’ubworozi ntibikomeze kugaragara nk’ibikorwa n’abubuze ibindi bakora

Afri-Farmers Market isura ibice by'icyaro bagakorana n'abayobozi b’inzengo zibanze bikafasha kumenya urubyiruko rwicaye iwabo bafite ubushake bwo gutangira inzira y’ubushabitsi mu buhinzi n’ubworozi, bakabafasha kugira ubumenyi kuri ibi.

Babafasha no gukora imishinga iboneye mu by’ubuhinzi n’ubworozi. Ibi iyo birangiye babafasha kubona ubushobozi mu bijyanye n’amafaranga kugira ngo ya mishinga itangira bakomeze kuyikurikirana babaha inama.

Banabafasha kubona ifumbire n'inyongeramusaruro no kugira ubumenyi ku by’isoko.

Kubera ko ari mu giturage aho umusaruro uboneka wasangaga ubwikorezi ari ikibazo bakabitwara ku mutwe cyangwa se ku mugare berekeza ku isoko.

Izi mbogamizi zose zatumaga batakaza igihe, umusaruro ukaba mucye, ndetse bakanagurisha ku giciro cyo hasi.

Ku bindi bisobanuro wahamagara kuri 0785 435 744 [Iyi nimero iri no kuri WhatsApp] cyangwa se ugasura urubuga rwa Afrifarmersmarket.com


'Afri-Farmers Market', isoko ryo kuri Internet waguriraho imbuto, imboga n'ibindi bicuruzwa

Nta mpamvu yo kuva mu rugo ugiye guhaha, ifashishe 'Afri-Farmers Market' uhahe mu buryo bworoshye

Afri-Farmers Market iri gukorana n'abahinzi bo muri Rwamagana isanzwe ifasha mu buryo butandukanye

Norman, umunyeshuri muri Kaminuza yo mu Bushinwa washinzwe 'Afri-Farmers Market'

'Afri-Farmers Market ikorera hafi n'isoko rya Kabuga ndetse n'isoko rya Kimironko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND