RFL
Kigali

Wari uzi ko umukono wawe usobanuye byinshi ku mico yawe ?

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/06/2020 14:01
0


Ese wigeze ugereranya umukono wawe (Handwriting) n’uw’inshuti yawe ugamije kureba uwandika neza muri mwembi?. (Wenda warabikoze), ariko kugeza na n'ubu uracyibaza impamvu imikono yanyu itandukanye nyamara mwigana. Hari ubushakashatsi bwiswe Graphology bwagaragaje ko umukono wa muntu ufite aho uhuriye n’imico ye mu buzima bwe bwa buri munsi.



Umukono umeze nk’ibikumwe byawe, uko ntawe muhuje ibikumwe, ni nako ntawe muhuje umukono. Umukono wawe (Uko wandika) bishobora kugaragaza imico yawe, uburyo uyobora intekerezo zawe, uko ubana n’abandi n’ibindi bitandunye. Umukono wawe ntushobora kuba neza neza igipimo cy’imico yawe 100%, ariko bibumbatiye igihamya kinini cy’uko ubayeho wowe ubwawe ndetse n’uko ubanye n’abandi. Mbere yo kurebera hamwe iby’iyi nkuru fata ikaramu yawe wandike urugero rw’interuro tugiye kuguha hanyuma ‘Urebe imico yawe ushingiye ku byo wanditse’.


Urugero:” Injamwe nini yasimbutse hejuru y’igipangu cyo kwa Tamali”. Hanyuma komeza usome, kugira ngo urebe icyo umukono wawe uvuga ku mico yawe.

1.      INGANO Y’UMUKONO WAWE

Ingano y’ibyo wandika igaragaza uko wiyumva wowe ubwawe cyangwa uko wigengesera. Kwandika ibintu binini bigaragaza umuntu wiyobora, wumva yayobora abandi, umuntu wumva yakumvwa cyane ndetse agahabwa n’umwanya. Mu gihe umuntu wandika utuntu duto, bisobanuye ko agira isoni cyane ndetse akaba adakunda kwivuga mu buryo burambuye.


2.      GUSIGA UMWANYA HAGATI Y’AMAGAMBO

Tugendeye ku bushakashatsi bwakozwe na Klein muri 2007, bwagaragaje ko gusiga intera hagati y’amagambo wandika bishushanya uburyo twiyegereza cyangwa tukihunza abandi bantu. Bivuze ko umwanya usigara hagati y’amagambo uzakwereka niba wiyegereza abantu cyangwa niba ubihunza. 

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko abantu bakunda kwandika basiga umwanya munini mu byo banditse ubusanzwe bakunda kwisanzura cyane bakanga gupfukiranwa gusa nanone ntibakunda akavuyo ko kuba hamwe n’abandi cyane, mu gihe abandika badasiga akanya bakunda abantu ndetse bagakunda no kubiyegereza.


3.      KWANDIKA UTANDAMISHA

Ese wari uzi ko kwandika utandamisha bishushanya umuntu ugira amarangamutima menshi cyane, umuntu ugaragaza ubushuti bwiza ku bandi, umuntu ufungutse ukunda inshuti ze,…….Iyo umuntu yandika atandamisha bisobanuye ko atekereza neza ndetse akaba azi no gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.


4.      UBURYO USHYIRA AKADOMO KURI “i”

Akadomo gashyirwa kuri ‘i’ ni gato cyane ariko gasobanuye byinshi cyane. Niba ukunda gushyira akadomo kuri “i” wandika kandi ukabikora buri gihe cyose wanditse, menya ko muri wowe wifitemo intekerezo zikomeye kandi utekereza kure.

5.      UBURYO WANDIKA “T”

Uburyo uca akarongo ko mu nyuguti ‘T’ bigaragaza uwo uri we. Niba aka karongo ko muri ‘T’ ugaca hejuru ku mwisho bisobanuye ko uri umuntu ufite inzozi zagutse. Ushobora kandi no kuba wirariira cyane iyo uri mu bandi. Niba akarongo ugaca hagati, bisobanuye ko wigirira icyizere ndetse uko ubayeho birakunyura cyane. Nyuma yo kurebera hamwe ubusobanuro bwa zimwe mu nyandiko, nawe ubu ushobora kwiha urugero ukareba niba koko bihuye n'uko witwara ugakosora cyangwa ugashyira imbaraga ahari icyuho.

Soure: Psych2go.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND