RFL
Kigali

Amateka ya Hollywood Walk of Fame ahashyirwa inyenyeri z’abantu b'ibyamamare ku Isi mu myidagaduro

Yanditswe na: Editor
Taliki:26/06/2020 5:32
1


Hollywood Walk of Fame ni ahantu harebwa abanyabigwi mu myidagaduro mu ngeri zitandukanye. Ni hamwe mu hantu hasurwa na ba mukerarugendo benshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho buri munsi abantu ibihumbi baba bari aha hantu baje kureba inyenyeri za bamwe mu byamamare bakunda.



Iyi nzira izwi nka The Walk of Fame ireshya na Kilometero ebyiri na metero ijana, iherereye mu Burasirazuba bushyira Uburengerazuba ku muhanda wa Hollywood Boulevard muri Los Angeles, California. Inyenyeri zimaze kuhashyirwa zirenga ibihumbi bibiri na Magana atandatu (2,600).

Izi nyenyeri zifatwa nk’urwibutso cyangwa ishimwe kubera ibikorwa by’indashyikirwa rihabwa abantu batandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro. Ahahabwa inyenyeri harimo abahanzi, abakinnyi ba sinema, abayobozi ba sinema (Directors), abatunganya umuziki na sinema (Producers) n'abandi benshi batandukanye.

Igitekerezo cyo kubaka Hollywood Walk of Fame cyaturutse he?

Mu mwaka myinshi ishize agace ka Hollywood muri Califorinia kateye imbere ku buryo bugaragara, ni bwo nyuma haje kugera inzu nyinshi zitunganya sinema. Mu mwaka wa 1930 kugeza mu 1950 nivbwo hano Hollywood mu mujyi wa Los Angeles hakomeje kuvuka inzu nyinshi zitunganya sinema.

Mu 1953 kampani ya Hollywood Chamber of Commerce yatangije umushinga bise “Hollywood Improvement Association” ukaba wari ugamije guteza imbere uyu mujyi no kuzamura ishusho yawo muri rusange. Mu rwego rwo guteza imbere ubukerarugendo muri uyu mujyi, ni bwo Bwana E.M Stuart wari Perezida w'iyi kompani yagize igitekerezo cyo kubaka “Walk of Fame” aho icyari cyigamizwe ari ukubaka ahantu hashyirwa ibimenyetso by'abantu babaye ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu myidagaduro, aho abantu bajya baza kubaha icyubahiro.

Hollywood Walk of Fame ni hamwe mu hantu nyaburanga hakurura ba mukerarugendo

Ikimenyetso cyatekerejweho cyakorwa, cyari inyenyeri y’ubururu ikozwe mu ibuye rwa granite, maze izina ry’umuntu rigashyirwa hagati mu nyenyeri rikandikwa mu ibuye mu ibara ry’ikigina. Aho izo nyenyeri zagombaga gushyirwa mu nzira aho abantu banyura.

Nyuma ni bwo uyu mushinga watangijjwe gusa baje gushaka ibuye ry’ubururu ryakorwamo inyenyeri riza kubura, baza kwitabaza umunyabugeni Olivier Weismuller abakorera indi nyenyeri ikoze mu ibara rya Pink ikagira umuzenguruko ukwozwe mu muringa.

Hagati mu nyenyeri handikwagamo izina ry’umuntu n’ikirango kigaragaza urwego rw’imyidagaduro abarizwamo aha twavugwa: Nk’ikimenyetso cya kamera (camera) mu babarizwa mu ruganda rwa sinema, Television ku bakora ku ma televiziyo, igikoresho cya record: mu muziki, Microphone: abakora ku ma radiyo n’abanyarwenya.

Nyuma iyi kompani yaje gutora komite yiswe “Walk of Fame Committee” ikaba yari igizwe n’abantu batatu ari bo (Cecil B DeMille, Walt Disney na Sam Goldwyn) inshingano iyi komite yahawe ni ugutoranya abantu b’ibyamamare mu ngeri zitandukanye mu ruganda rw’imyidagaduro bagomba guhabwa icyubahiro kubera ibikorwa byabo by’indashyikirwa, aho buri umwe mu batoranyijwe yagombaga gukorerwa inyenyeri. Mu ntangiriro abantu bagera ku gihumbi na Magana atanu (1,500) nibo batekerejwe ho.

Kuwa 15 Kanama 1958, ku ikubitiro ni bwo habaye  ibirori byo gutanga inyenyeri umunani ku bantu batandukanye mu myidagaduro, izi nyenyeri zari iz’abantu batandukanye harimo nka: Olive Borden, Ronald Coleman, Louise Fazenda, Preston Foster, Burt Lancaster, Edward Sedgwick, Ernest Torrence na Joanne Woodward.

Muri Gashyantare 1960, ni bwo izi nyenyeri batangiye kuzishyira mu nzira iri ku ruhande rw’umuhanda wa Hollywood Boulevard na Vine Street mu buryo buhoraho. Inyenyeri ya mbere yashyizwe aha ni iya Joanne Woodward (Movie Director).

Mu mpera zu mwaka 1961, inyenyeri zigera ku gihumbi magana atanu na mirongo itanu n’umunani 1558 zari zimaze gushyirwa aha, ibirori byo gushyira inyenyeri ya buri muntu byitabirwaga cyane n’abantu benshi ku buryo bugaragara. Kugeza ubu muri iyi nzira bise Hollywood Walk of Fame hamaze gushyirwa inyenyeri zirenga ibihumbi bibiri na magana atandatu.

Dwayne Johnson (The Rock) ahabwa inyenyeri

Bisaba iki ngo umuntu ahabwe inyenyeri muri Hollywood Walk of Fame?

Komite bise The Hall of Fame Committee ni yo buri mwaka ishinzwe gutoranya ugomba guhabwa inyenyeri, aho bareba ibikorwa by’indashyikirwa wagezeho mu cyiciro ubarizwamo. Aho ugomba nibura kuba warabaye icyamamare mu gihe kigeze ku myaka itanu kandi ufite ubuhanga bugaragara mu byo ukora cyangwa wakoze.

Ikindi kigenderwaho ni uko nyirubwite abishaka (ashaka guhabwa inyenyeri). Uwatowe aba agomba kwemera ko agomba kwitabira ibirori byo kumuha inyenyeri, no kwishyura amadorali ibihumbi mirongo itatu ($30,000) aho icya kabiri cyayo ashyirwa mu kigega cya Hollywood Historic Trust cyigamije kubungabunga aha hantu hashyirwa izi nyenyeri. Asigaye akoreshwa mu gikorwa cyo gukora inyenyeri.

Umunyarwenya Kevin Hart ahabwa inyenyeriUmuhanzi Usher mu muhango wo guhabwa inyenyeri mu mwaka wa 2016

Buri mwaka abantu benshi batandukanye bahabwa inyenyeri ari nako haba ibirori byo guhabwa iri shimwe. Hari abantu benshi bahawe inyenyeri zirenga imwe bitewe n'uko bagiye bagaragara mu byiciro bitandukanye mu myidagaduro, aha twavuga nka Gene Autry wahawe izigera kuri eshanu kubera ibyiciro bitandukanye yakozemo. 

Ibintu bitangaje wamenya kuri Hollywood Walk of Fame 

Hari inyenyeri ebyiri z'abitwa Harrison Fords n'abandi bitwa Michael Jackson. Abagabo babiri bitwa Harrison Fords umwe yahawe inyenyeri mu 1960 undi ayihabwa mu mwaka wa 2003. Umwe muri aba yari umukinnyi wa sinema. Hano kandi uhasanga abagabo babiri bitwa Michael Jackson, aho umwe yakoraga kuri Radio undi akaba umuhanzi Michael Jackson umwami w’injyana ya Pop, inyenyeri ye ikaba yarahashyizwe mu 1984.

Mu mwaka wa 2009 ubwo uyu muhanzi yapfaga imbaga y’abantu benshi bahuriye aha aho bamwe bagiye ku nyenyeri itariyo (bayitiranije n'iy'undi witwa Michael Jackson) baje kumwunamira.

Hari inyenyeri z’ibyamamare bitabayeho (bavugwa mu nkuru zitabayeho) aha twavuga nka: Mickey Mouse, Snow White, Winnie The Pooh, Big Bird, Bugs Bunny, Shrek n’abandi.

Ikindi gitangaje ni uko inyenyeri zigera kuri enye zibwe, aho nko mu 2005 inyenyeri ya George Peck yibwe nyuma iza gusimbuzwa indi. Izindi zibwe hari iz’abantu batandukanye nka: Peck, Jimmy Stewart, Kirk Douglas n’abandi.

Zimwe muri izi nyenyeri zifite umwihariko, aha twavuga nk’iz’abagabo babiri (Neil Armstrong na Buzz Aldrin) bageze ku kwezi bwa mbere mu cyogajuru cya Apollo 11, mu kubashimira kuba igikorwa cyabo cyo kujya ku kwezi ari kimwe mu byarebwe n’abantu benshi kuri Televiziyo mu mateka. Aho gushyira ho ikirango cya televiziyo nk’abandi bo muri iki cyiciro, inyenyeri z'aba bagabo bazishyizeho ikirango cy’ukwezi.

Inyenyeri y’umuteramakofi Muhammad Ali ni yo yonyine itari hasi muri uyu muhanda ushyirwamo izindi, yo ikaba yarashyizwe ku rukuta rw’inyubako yegereye uyu muhanda. Ibi babikoze kubera ko nyir'ubwite yavuze ko adashaka ko abantu bajya bayinyuraho cyangwa bayikandagira.

Inyenyeri ya Muhammad Ali iri ku rukuta mu gihe izindi ziri hasi mu nzira

Mu kwita ku nyenyeri zangiritse, gukora amasuku ni inshingano z’umujyi wa Los Angeles ugafashwa n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye barimo nk’ikigega cya Hollywood Historic Trust.

Src: Mental Floss, graziadaily & lflank.wordpress

 Umwanditsi: Soter DUSABIMANA-InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Reverend buzi michael kariongo 2 years ago
    I am reverend BUZI Michael kariongo from uganda🇺🇬, KAMPALA. I am requesting for membership in the organisation. Thank you .





Inyarwanda BACKGROUND