RFL
Kigali

Ibikubiye mu gitabo ‘Amakosa 100 Nticuza’ cya Rubaduka gitinyura ushaka gutsinda ubwoba agakurikira inzozi ze

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/06/2020 14:48
0


Rubaduka Frank washinze Miss Career Africa ageze kure imyiteguro yo gushyira ahagaragara igitabo yise “100 Mistakes i don’t Regret”, yageneye urubyiruko n’undi wese ushaka gutsinda ubwoba akarotora inzozi ze



‘100 Mistakes i don’t Regret’ bisobanuye mu Kinyarwanda ‘Amakosa 100 nticuza’ gifite paji zisaga 200 cyanditswe na Rubaduka Frank mu gihe cy’imyaka ibiri. 

Kizacururizwa ku rubuga rwa Amazon no kuri ‘website’ nshya Rubaduka ari gutegura.

Iki gitabo Rubaduka Frank yacyanditse nk’umuhigo ahiguriye Imana, kuko yari yarayisezeranyije ko nimucira inzira azabwira buri wese inkuru nziza y’uko yabashije gutsinda ubwoba ubu akaba ari mu rubyiruko rwiteje imbere.

Yakurikiye inzozi ze nyuma y’uko atanze igitabo gisoza Kaminuza ntikemerwa bitewe n’uko yatinze, kuko hari hashize icyumweru kimwe abandi batanze ibitabo.

Yatinze bitewe n’uko yarimo ategura inama za kompanyi yari amaze iminsi ashinze akabihuza no kwandika igitabo cyagombaga kumuhesha impamyabumenyi ya Kaminuza mu Ishami ry’Iterambere ry’icyaro muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Ibi byatumye afata umwanzuro wo guhagarika gutegereza undi mwaka ngo asoze Kaminuza, atangira gukurikira inzozi ze zo kwikorera nk’uko Leta ibishishikariza urubyiruko.

Yagishije Prof. Dr Rwigamba Balinda, Perezida akaba n'uwashinze ULK, wamwandikiye urupapuro rumushimira ko yize muri iyi Kaminuza rwamufashije gukingurirwa imiryango itandukanye.

Umuryango we ntiwishimye uvuga ko yinjiye mu nzira itajya ihira benshi, ko yagashyize imbere gushaka akazi ko mu biro.

Hashize imyaka ibiri avuye muri Kaminuza, Frank yatsindiye inkunga y’amadorali ibihumbi 150 yahawe n’abanya-Australia.

Uyu musore witegura kwizihiza isabukuru y’imyaka 27 y’amavuko, yahise ashinga kompanyi eshanu mu bihe bitandukanye buri imwe ishamikiye kuyindi.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Rubaduka Frank yavuze ko yanditse iki gitabo kugira ngo ahigure amasezerano yagiranye n’Imana y’uko azamamaza ineza yamugiriye nta mpamyabumenyi nta n’umwana w’umuntu yinshigikirije.

Yavuze ko benshi mu bateye imbere badakunze kuvuga inzira idaharuye banyuze mbere y’uko bafatirwaho urugero na benshi, ari nayo mpamvu yanditse iki gitabo kugira ngo abwire abandi, ko ibintu byose bishoboka.

Yagize Ati “Abantu benshi iyo batangiye gutera imbere hari ukuntu bahisha amakosa n’ibindi bintu bagiye bahura nabyo. Ariko kuko njyewe nagiranye igihangano n’Imana ko ntigira aho ingeze nta mpamyabumenyi mfite nzabwira urubyiruko rugenzi rwanjye ko umuntu adakeneye impamyabumenyi n’ibitangaza kugira ngo abe igitangaza mu Isi.”

Akomeza ati “Ni umuhigo nari nahize y’uko Imana nihindura ubuzima bwanjye ntashingiye ku muntu cyangwa ku mpamyabumenyi nzatanga ubutumwa ntacyo mpishe inyuma. Ndabona Imana yarahiguye, ni njye wari usigaye guhigura uwanjye.”

Frank yavuze ko gutangira kwikorera byamuteye ubwoba bw’uko yashoboraga kwangwa n’umuryango we ndetse n’umuterankunga wamurihiraga muri Kaminuza akamubura, ariko ngo yashikamye ku nzozi ze.


Rubaduka Frank agiye gusohora igitabo yise "Amakosa 100 Nticuza" yavuzemo uko yaretse kwiga Kaminuza agakurikira inzozi ze

Yavuze ko byarangiye uwari umuterankunga we muri Kaminuza anyuzwe n’intego ye amutera inkunga y’umushinga wa mbere yakoze hashize umwaka umwe abona undi muterankunga.

Frank ashimangira ko ibi byose yabigezeho kuko yazituye imigozi yose yari imuziritse agatangira kugashya ubwato.

Asobanura ko kwikorera bitari mu nzozi ze, ahubwo ngo igihe kimwe yatse akazi muri kompanyi, ariko nyirayo amubwira ko atagaragara nk’umukozi ahubwo akwiye kuba umukoresha w’abandi.

Ati “Yarandebye mu maso arambwira ati ‘Frank urabizi umutima wanjye uri kwinangira ndakureba nkabona utari umukozi, ndakubona umuyobozi wakwikoresha washinga kompanyi akayobora abakozi kurusha uko wakorera undi muntu. Ntabwo ndi ku kubona uca bugufi ukaba umugararuga w’undi muntu.”

Icyo gihe Rubaduka Frank yari agiye kujya akora akazi ko gushakira abaterankunga iyo kompanyi yari agiye gukoramo.

Yavuze ko iyo ugiye gukurikira inzira yawe, abantu benshi bagucaka intege “Atari uko bakwanga ahubwo ari ubwoba bw’urukundo”. Avuga ko iyo ufashe umwanzuro mva mutima Imana ibana nawe.

Rubaduka yavuze ko iki gitabo akitezeho ko umuntu uzagisoma adafite impamyabumenyi azumva ko atayikeneye kugira ngo agera ku nzozi z’ubuzima.

Ni igitabo kandi yitezeho ko umwana w’impfubyi azahindura imyimvure ntiyitwaze ko yabuze uburere n’urukundo rw’umubyeyi we kugira ngo akurikire inzira ze agire icyo amarira rubanda nawe ubwe.

Aniteze ko umuntu wakuriye mu buzima bubi hirya iyo mu cyaro uzasoma iki gitabo, azahita arekera kumva ko akeneye umuntu uvuga rikijyana kugira ngo agera ku cyo yiyemeje.

Rubaduka yavuze ko amaze imyaka itatu muri Kigali, kandi ko nta muntu ukomeye baziranyi wamufashije gukurikira inzozi ze uretse kuba yarabyaje umusaruro amahirwe Leta yashyiriyeho urubyiruko.  

Igitabo "100 Mistakes i don't Regret' kivuga birambuye inzitizi Rubaduka yagiye ahura nazo n'uko yazitsinze agatanga n'inama

Iki gitabo kirimo amasomo agaragaza kwihangana mu buzima bwa buri munsi, hari nk’aho Frank avuga uko yaraye ku kazi, imishinga yagiye ategura ikabona amafaranga ku munota wa nyuma n’ibindi.

Kigaragaza kandi amasomo y’ubunyangamugayo atuma buri wese yifuza gukorana nawe, ndetse kigaragaza ibyiza n’ibibi byo gukorana n’abazungu.

Ni igitabo kizafasha urubyiruko rwa Afurika kugira imitekerereze irenze imipaka, ndetse gitanga imirongo migari y’ukuntu ibintu bikorwa.

Iki gitabo “Amakosa 100 nticuza” kizamurikwa ku mugaragaro mu muhango wo guhitamo umukobwa uzambikwa ikamba rya Miss Career Africa mu Ugushyingo 2020.

Incamake ku buzima bwa Frank Rubaduka wanditse igitabo “Amakosa 100 nticuza”

Rubaduka Frank azwi cyane mu kiganiro 'Decide X Show' cyatambukaga kuri TV1 akaba nyiri ikiganiro 'Miss Career' kizatangira gutambuka mu cyumweru kiri imbere.

Azwi mu kandi mu bavuga rikijyana, aho yatsindiye amadorali ibihumbi 150 kuri Grant & Investment muri Australia.

Yashinze Miss Career Africa, HireHerApp, All Trust, Tarama, Guza capital, Tanga na DecideX group. Ni umutoza mu bijyanye n’ubushabitsi.

Kuva 2013 kugeza 2020, imyigishirize n’amahugurwa atangwa na Rubaduka Frank yageze kubarenga miliyoni 2 binyuze ku kiganiro akora kuri television n’inama agira bigo by’amashuri yisumbuye na Kaminuza birenga 120.

Frank yavukiye muri Uganda; umuryango we utahuka mu Rwanda nyuma y’uko Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yakuriye mu cyaro arerwa na Se nyuma y’uko nyina umubyara yitabye Imana mu gihe yari afite imyaka 3 y’amavuko.

Yakuze kandi arerwa na bashiki be, bakuru be na Mukase. Ibi abigarukaho cyane munyigisho n'amahugurwa atanga.

Yizera ko inkuru yakubiye mu gitabo cye yagufasha gutegura, gutangiza, kwagura no gukomeza kubungabunga ubushabitsi byose biganisha mu cyerekezo cyo kwiteza imbere bikaba mu kanya nkako guhumbya.

Ubuhanga bwe mu byo guhanga imirimo; gushaka amikoro no gutanga ubutumwa byatumye yemererwa gukorera mu bihugu 12 kandi yifuza kuba akorera mu bihugu 40 mu 2048.

Ubunararibonye mu by’imiyoborere n’umwihariko mu guhanga imirimo byabaye ikimenyetso ko no mu bihe bikomeye nk’ibi bya Covid-19 ibintu biba bigishoboka, ukiga uko wabigenza mu bihe bitandukanye.


Rubaduka Frank avuga ko yabyaje umusaruro amahirwe Leta itanga agakurikira inzozi ze zimugejeje ku ntsinzi

Rubaduka Frank ni we washinze Miss Career Africa, ubu afite kompanyi eshanu zikorera mu bihugu bitandukanye byo ku Isi

Iki gitabo "Amakosa 100 nticuza" kizacururizwa kuri Amazon no kuri 'website' Frank azafungura





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND