Deborah Humura yaririmbye ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore akananirwa kubimubwira kubera isoni-VIDEO

Imyidagaduro - 25/06/2020 9:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Deborah Humura yaririmbye ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore akananirwa kubimubwira kubera isoni-VIDEO

Umuhanzikazi Humura Deborah yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Amasoni ", aho yaririmbye ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore wari inshuti ye akananirwa kubimubwira.

Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2020, aho ifite iminota 04 n’amasegonda 02’. Ije ikurikira indirimbo “Kibe " uyu muhanzikazi yari aherutse gusohora 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Deborah Humura yavuze ko yari amaze igihe atekereza uko azabika urwibutso rw’urukundo yakunze umusore akananirwa kubimubwira kubera amasoni ahitamo kubinyuza mu ndirimbo.

Uyu mukobwa yavuze ko igihe cyari iki kugira ngo asohore iyi ndirimbo yumvikanisha uko isoni zatumye adatengamara mu rukundo n’umusore byatangiye amufata nka mushiki we nawe akamufata nka musaza.

Yagize ati “Nakunze umuhungu ariko mbura aho mpera mbimubwira, kuko yari nk’umuvandimwe. Yamfataga nka mushiki we anyisanzuraho cyane nanjye mwisanzuraho. Ndamukunda ariko mbura aho mpera mbimubwira [Akubita agatwenge]. Byaje kurangira mbiretse n’urukundo runshizemo."

Deborah Humura yavuze ko mu buzima busanzwe atagiriraga amasoni uyu musore, ariko ngo iyo byageraga ku ngingo yo kumubwira ko amukunda, kuvuga byarangaga.

Yavuze ko byageze n’aho agisha inama nyina kucyo yakora, amubwira ko nta mukobwa ujya utera intambwe ya mbere ngo abwire umusore ko yamukunze.

Ati “Najyaga kubimubwira nkumva ijwi ryanze gusohoka. Nanabibwiye Mama akambwira ati nta mwali ujya uvuga ibyo bintu, byihorere."

Uyu mukobwa yavuze ko ubu bateye indi ntambwe asubira mu buzima busanzwe n’uyu musore. 

Umukinnyi w’imena mu mashusho y’iyi ndirimbo ni umuhanzi Bill Ruzima. Ijwi rya Mani Martin ryumvikana nk’iryafashishije Deborah kunogereza neza iyi ndirimbo.

Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe na Gerard Kingsley n'aho amajwi yakozwe na Iradukunda Clement.

Umuhanzikazi Humura Deborah yaririmbye ibyamubayeho ubwo yakundaga umusore akananirwa kubimubwira kubera amasoni yagize

Deborah yavuze ko Nyina yamubwiye ko babyita 'gushyomoka' iyo mukobwa abwiye umusore ko amukunda

Uyu muhanzikazi yavuze ko ubu ari inshuti n'uwo musore yakundaga byahebuje ariko amasoni akamubera ibamba

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AMASONI" YA DEBORAH HUMURA

">



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...