UmC yatangije igice cy’ikinamico 'Umurage Season 4' kizibanda ku guhangana na Covid-19

Cinema - 24/06/2020 6:48 PM
Share:

Umwanditsi:

UmC yatangije igice cy’ikinamico 'Umurage Season 4' kizibanda ku guhangana na Covid-19

Umurage Communication for Development (UmC) watangije igice cy’Ikinamico y’uruhererekane cyiswe 'Umurage Season 4' kizibanda ku gukangurira abantu gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zigamije guhangana na Covid-19.

Cyateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ibinyujije mu Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ku nkunga ya The Global, Swiss cooperation, Population Media Centre n’abandi bafatanyabikorwa.

Iki gice cya 4 cy’ikinamico Umurage cyatangiye gutambuka ku maradiyo atandukanye ku italiki 15 Kamena 2020. Kigizwe n’uduce 54 (54 episodes) ikaba itambuka ku maradiyo atandukanye, arimo Radio Rwanda, Isango Star, City Radio, Radio Izuba no kuri radiyo Ijwi ry’Amerika.  

Mu gice cya 4 cy’ikinamico Umurage hazaba harimo abakinnyi bagaragaye mu gice cya gatatu nka Teta, Diane na Rugwe, ndetse n’abandi bakunzwe cyane nka Gasake, Kofi, Dancila, Yabesi na Davia.

Igice cya 4 kikazibanda ku kwirinda no guhangana n’icyorezo cya COVID-19 hitabwa ku isuku; kuboneza urubyaro no kwirinda Malariya, kwigisha ubuzima bw’imyororkere ku rubyiruko no kwirinda virusi itera SIDA, kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina.

Umurage Communication for Development (UmC) yamenyekanye cyane mu gutegura amakinamico y’uruhererekane nka Umurage Urukwiye (Rwanda’s Brighter Future) na Impano n’ Impamba (A Gift for Today that will Last a Long Time), umurage igice cya 2 ndetse n’umurage igice cya 3.

UmC ni umuryango Nyarwanda utegamiye kuri Leta (NGO) ukorera i Kigali ukaba ushamikiye kuri Population Media Center (PMC).

Icyicaro gikuru cya PMC kikaba kiri i South Burlington, Vermont, (USA); iki kigo kikaba kizwiho ubuhanga mu gutegura gahunda zijyanye n’inyigisho mu guhindura imyumvire mu baturage hirya no hino ku Isi.

Kuri ubu kikaba gitanga ubwunganizi yaba mu bujyanama ndetse n’ubushobozi kuri UmC.  

Ikinamico Umurage ni Ikinamico y’uruhererekane igamije kumenyesha; kwigisha, no kunezeza ku buzima busanzwe bw’abaturage.

Ikinamico ikoresha uburyo bwakozwe na Miguel Sabido bufasha ubukurikira kunogerwa n’ibyo yumva binyuze mu inoza myumvire risusurutsa ababyumva hashingiwe ku marangamutima.

Iki gice kikaba kije gikurikira “Umurage 3 ", cyari gifite uduce 54 (54 episodes), cyashojwe mu 2019.

Kikaba cyaribanze ku kwigisha urubyiruko ubuzima bw’imyororokere; no kwirinda virusi itera SIDA, kwamagana ihohoterwa n’ivangura rishingiye ku gitsina, kuboneza urubyaro n’ibiganiro hagati y’abashakanye, kwita ku buzima bw’umubyeyi kuva asamye no kwirinda malariya.

Iyi kinamico y’uruhererekane inyura ku maradiyo atandukanye ikaba yunganirwa n’ibindi bikorwa birimo kuganira n’abaturage imbona nkubone (caravans, community dialogues) ndetse no gukoresha imbuga nkoranyambaga nka (Facebook, Twitter, Instagram, YouTube) n’izindi nzira z’itumanaho.

UmC yatangiye ku mugaragaro ikindi gice cy'Ikinamico y'uruhererekane yiswe "Umurage Season 4"

Igice cya kane cya "Umurage" kizibanda ku ngamba zo guhangana na Covid-19

Ikinamico "Umurage" itambuka kuri Radio zitandukanye-Iki gice cya kane kizanavuga ku kuboneza urubyaro


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...