RFL
Kigali

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yasohoye amashusho y’indirimbo ivuga umwihariko w’Umwali w’i Rwanda-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2020 19:09
0


Daniel Ngarukiye, umwe mu bahanzi bafite ubuhanga mu gucuranga inanga, yasohoye amashusho y’indirimbo nshya ivuga mu buryo bwihariye umwihariko w’Umwali w’i Rwanda.



Amashusho y’iyi ndirimbo “Umwali w’i Rwanda” yasohotse kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020, aho afite iminota 04 n’amasegonda 54’. 

Ni imwe mu ndirimbo Daniel Ngarukiye ubarizwa mu Bufaransa yari amaze igihe ararikiye abakunzi be, ndetse ntibyari biteganyijwe ko ayisohora uyu munsi.

Mu gitondo yanditse agira ati “Muraho neza! Nagira ngo mbabwire ko kwihangana binananiye none namwe ngiye kubibereka. Amashusho y’indirimbo nshya “Umwali w’i Rwanda” ngiye kuyasohora.” 

Mu kiganiro na INYARWANDA, Daniel Ngarukiye yavuze ko yanditse iyi ndirimbo nyuma yo kubona ko abakobwa bo mu muhanga batandukanye n’abo mu Rwanda, yaba mu muco, mu buhanga, umutuzo n’ibindi.

Yagize ati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze. Nagize amahirwe yo kugera imahanga mbona abantu baho uko babayeho, nsanga imico yabo ifite itandukaniro ryinshi ni yacu.”

Akomeza ati “Narebye ukuntu abakobwa baho baba bameze mbona batandukanye n'abi'wacu cyane. Nuko rero bimpa igitekerezo cyo kuririmba Umwali w’i Rwanda mvuga umwihariko we.”

Hari aho uyu muhanzi aririmba ati “Iyo aserukiye u Rwanda iyo mu mahanga, abahiga ubuhanga kuko no mu buranga abahiga bose kuko aruwo kwa Gihanga Ngoma 100.”

Akungamo ati “…Iyo u Rwanda rukureba ngo rushisha rwumva kuko rwibarutse Umwali urukwiye.”

Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufaransa bakuriye mu miryango ibatoza umuco.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Didiertouch n’aho amashusho yakozwe na Pro Karpetpixelz.

Daniel Ngarukiye ni umwe mu bahanga mu gukirigita inanga u Rwanda rufite. Asanzwe atuye mu Bufaransa mu mujyi wa Toulouse.

Azwi mu ndirimbo nka “Nkunda murya w’inanga”, “Uru rukundo”, “Ikibugenge”, “Giramata”, “Inkuza” n’izindi nyinshi.

Umukirigitananga Daniel Ngarukiye yasohoye amashusho y'indirimbo yise "Umwali w'i Rwanda"
Ngarukiye yifashishije Abanyarwanda baba mu Bubiligi no mu Bufaransa batojwe Umuco Nyarwanda

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMWALI W'I RWANDA" YA DANIEL NGARUKIYE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND