RFL
Kigali

Umuryango wa ba Nyampinga b’u Rwanda wahaye udupfukamunwa 1000 Ingabo zamugariye ku rugamba-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/06/2020 16:50
0


Ba Miss Rwanda batandatu na Bwana Larry Muganwa bahuriye muri ‘Nyampinga Foundation’ bahaye udupfukamunwa 1000 Ingabo zamugariye ku rugamba mu rwego rwo gufasha Leta y'u Rwanda gushyira mu bikorwa ingamba zashyizweho zigamije guhangana n’icyorezo cya Covid-19.



Ni cyo gikorwa cya mbere ba Nyampinga batandatu bakoze kuva bakwihuriza mu muryango wiswe ‘Nyampinga Foundation’ watangijwe ku mugaragaro muri uku kwezi kwa Kamena 2020. 

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Kamena 2020 kibera i Nyarugungu mu Murenge wa Kanombe mu Mujyi wa Kigali. Muri iki gikorwa ‘Nyampinga Foundation’ yari ihagarariwe na Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016 ndetse na Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020.  

Bafashije Ingabo zamugariye ku rugamba baba mu Murenge wa Nyarugunga babagezeho udupfukamunwa 1000 mu rwego rwo gufasha Leta guhangana na Covid-19.

Mu Rwanda hari abanduye Coronavirus 798, abakize ni abantu 371 hapfuye abantu 2. Ku Isi yose abanduye Coronavirus barenga Miliyoni 9, abo yishe bararenga ibihumbi 470 n'aho abakize ni bararenga Miliyoni 4.

‘Nyampinga Foundation’ yatangiranye na Nishimwe Naomie, Miss Rwanda 2020, Mutesi Jolly, Miss Rwanda 2016, Kundwa Doriane, Miss Rwanda 2015, Bwana Larry Muganwa, Akiwacu Colombe, Miss Rwanda 2014, Aurore Kayibanda, Miss Rwanda 2012 na Grace Bahati Miss Rwanda 2009.

Nyampinga Foundation izaba ijwi ry’urubyiruko; ikore ibikorwa bitandukanye bigamije gufasha umwana w’umukobwa gutera imbere binyuze mu bumenyi, kwiga, imibanire n’abantu, imirire n’ibindi.

Miss Mutesi Jolly [Miss Rwanda 2016], Brigadier Gen John Bagabo na Nishimwe Naomie [Miss Rwanda 2020]

'Nyampinga Foundation' yahaye udupfukamunwa 1000 Ingabo zamugariye ku rugamba zibarizwa i Nyarugunga

Ni cyo gikorwa cya mbere 'Nyampinga Foundation' ikoze kuva yakwihuza muri Kamena 2020

Ba Nyampinga batandatu b'u Rwanda bagamije kugira uruhare mu guhindura imibereho ya sosiyete

Miss Mutesi Jolly asuzuhuzanya na Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020

'Nyampinga Foundation' yatanze udupfukamunwa mu rwego rwo gufasha Leta guhangana n'icyorezo cya Covid-19 giterwa na Coronavirus

AMAFOTO: BJC Official






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND