RFL
Kigali

Ikiganiro na Nkundibiza Ally uzi indimi 8 wiyemeje kwigisha ku buntu abatuye Isi ururimi rw'Ikinyarwanda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/06/2020 18:28
1


Nkundibiza Ally umusore w'umunyarwanda uba i Burayi mu gihugu cya Polonye (Poland) yiyemeje gutanga umusanzu we mu kwigisha abatuye Isi bose ururimi rw'Ikinyarwanda, kugeza ubu akaba amaze imyaka 3 yigisha abantu ururimi gakondo rw'u Rwanda mu masomo atanga akoresheje ikoranabuhanga.



Nkundibiza Ally azi indimi zigera kuri 8 ari zo: Ikinyarwanda, Igiswahili, Ilingala, Icyongereza, Igifaransa, Iki-Russia, igi-Polish n'Icyesipanyoro. INYARWANDA twaganiriye n'uyu musore tumubaza uko yagize igitekerezo cyo kwigisha Abanyamahanga ururimi rw'Ikinyarwanda akoresheje imbuga nkoranyambaga nka Youtube, Facebook na Instagram, igihe yabitangiriye, imbogamizi ahura nazo ndetse n'umusaruro abona biri gutanga.

Ku bijyanye n'ibyamufasha kugera ku ntego ye, yavuze ko yifuza guhura n'urwego rufite uburezi mu nshingano zarwo akarugezaho umushinga afite w’uburyo bakoranya amagambo y’Ikinyarwanda byihuse bakoresheje ikoranabuhanga. Avuga ko umuvuduko w’icyendera ry’indimi za Afrika n’uburyo ziri kugenda zibasirwa n’indimi-nzungu, nta gushidikanya rwose ko ingamba zikakaye zikwiye gufatwa mu kuramira indimi zisigaye, iyi akaba ariyo mpamvu nyamukuru yamuteye kwigisha Isi ururimi rw'Ikinyarwanda.

Kurikira ikiganiro twagiranye na Nkundibiza Ally Umwalimu Mpuzamahanga w'Ikinyarwanda

INYARWANDA: Watangira utwibwira, utuye hehe, wize he, uri umusore cyangwa urubatse

Nkundibiza Ally : Nitwa NKUNDIBIZA Ally, ntuye muri Poland ndacyari ingaragu. Amashuri abanza nayize kuri École Primaire de Kimisagara, Icyiciro rusange cy’amashuli yisumbuye nkiga École Secondaire Saint Joseph les travailleur, naho icyiciro cya kabiri cy’amashuli abanza cyo nacyize mu cyahoze ari ETO Muhima mu bijyanye n’Amashanyarazi. Ni uko Bachelor’s degree mu bijyanye na Telecommunications nyikorera muri Kharkov National University of Radio Electronics muri Ukraine, maze Masters muri Electronics na Telecommunication byo mbikora muri Poznan University of Technology mu muri Poland.

INYARWANDA: Kwigisha abantu ikinyarwanda byaje gute? Waba warigeze ubaho Umwalimu?

Nkundibiza Ally: Ubusanzwe nkunda kwigishwa kandi abana nagiye nigisha bakunze gutsinda cyane. Nabaye umutoza w’ikigoroba w’abana bo mu wa 5 no 6 by’amashuli abanza bitegura ibizamini bya leta mu 2012. Nanigisha Imibare (Mathematics) n'Ubugenge (Physics) ku banyeshuli batandukanye bo muri Kaminuza muri Ukraine. Naho kwigisha Ikinyarwanda byo byatangiye ubwo nari ntangiye kumenya kwandika program za computer ndi muri Kaminuza, ni uko nifuza gukora program isoma Ikinyarwanda.

Icyakora mpura n’imbogamizi y’ ikiboneza-mvugo, kuko nasanze ikiboneza mvugo nize mu Rwanda kugeza mu wa 5 w’amashuri yisumbuye kidahagije, kugira ngo umuntu abe yakwandika Voice synthesis (inyigana-majwi) y’Ikinyarwanda. Ibi byatumye mpitamo gutangira ubushakashatsi bwimbitse ku Kinyarwanda, ndetse ntangira no kwigisha abantu bike mu byo ngenda ngeraho. muri ubwo bushakashatsi. Kuko kwandika program ya computer bisaba gusobanurira computer ibyo ushaka ko ikora, nk’uko wasobanurira umwana muto cyane. Bityo rero, ibyo bisobanuro by’ibanze nasanze byanafasha umuntu utazi ikinyarwanda habe na mba, kuba nawe yabasha gukurikira ayo masomo.

INYARWANDA: Umaze igihe kingana gute wigisha abantu ikinyarwanda, ese ujya kubitangira hari inzego zibishinzwe waba waragishije inama ?

Nkundibiza Ally: Imyaka ibaye 3 nigisha Ikinyarwanda. Icyakora kwigisha byaje bisanga maze imyaka 2 nkora ubushakashatsi ku Kinyarwanda (na n’ubu ndacyashakashaka). Gusa nyine, nta rwego nigeze ngisha inama. Ibyo nkora, mbikora ku bwende bwa njye, kandi nkanabiterwa n’urukundo mfitiye ururimi rwa njye kavukire, kuko ari umurage uzafasha twe turiho ubu, ndetse n’abazaza nyuma yacu.

Bityo bigatuma tutibagirwa ururimi rwacu cyane cyane muri ibi bihe twibasiwe n’icyorezo gikomeye cyane, ari cyo kwimika indimi z’amahanga cyane no kuzishyira imbere cyane kurusha indimi zacu gakondo. Ikindi kandi burya iyo uzi ikintu biba byiza ugisangije n’abandi. Kuba rero mfite impano yo kumenya indimi zitandukanye nk’ Igiswahili, Ilingala, Icyongereza, Igifaransa, Iki-Russia, igi-Polish, na Spanish, byatumye ndushaho gusobanukirwa ururimi rwanjye bityo nkanabisangiza abandi. Nk’ubu natangajwe cyane no kwumva ijambo “uburoko” ari “boloko” mu Lingala. Ndongera ntangazwa no kwumva ameza/imeza yitwa “mesa” mu gi-Spanish,...

INYARWANDA: Wigisha abantu Ikinyarwanda ukoresheje ubuhe buryo, ugira iminsi yihariye wigishamo cyangwa ubikora bijyanye n'uko ubona umwanya?

Nkundibiza Ally: Kuri ubu, ndi kwigisha nkoresheje imbuga nkoranya-mbaga (YouTube, Instagram, na Facebook) kuko Website twakoreshaga nabaye nyikuyeho bitewe n’uko hari ibyo ndi kongeramo nk’amasuzuma-bumenyi, imikino (game) igamije kongera inyungura-magambo n’ibindi. Gusa nyine kubera akazi kanjye kandi gasanzwe, nigisha 1 cyangwa 2 mu kwezi kuri YouTube. Hanyum, tugerageza no gushyira inyungura-magambo ku bintu bitandukanye kuri Instagram ndetse na Facebook yacu buri munsi. Dufite indi minshinga turimo dutegura harimo, application ya Android itondagura inshinga z’Ikinyarwanda mu bihe bitandukanye, Igitabo kijyanye n’amasomo twigisha kuko abanya-mahanga benshi bakomeje kukidusaba.


Nkundibiza Ally yakoze ubushakashatsi asanga hari abantu benshi cyane bashaka kwiga Ikinyarwanda

INYARWANDA: Ubona bitanga uwuhe musaruro? Ese hari abantu bakubwira ko bamaze kumenya Ikinyarwanda kubera amasomo yawe? Babaye bahari ni nk’abo mu bihe bihugu, ugereranyije wavuga ko ari nka bangahe?

Nkundibiza Ally: Nk’iyo tubona ababyeyi mu mahanga batwoherereza ama video bari kwigisha abana babo bifashishije amasomo yacu biratunezeza bitwereka ko hari umusaruro bitanga. Hari abantu batagira ingano bifuza kwiga Ikinyarwanda, uhereye mu karere kacu, ukajya muri America, Canada, Ubudage, Ubuhorandi, Espanye, UK,… usanga badusaba bati “andi masomo tuzayatanga ryari”. Icyakora muri ibyo byose icyantangaje, ni ukubona n’abantu bo muri Latin America nabo bafite amatsiko yo kwiga Ikinyarwanda.



INYARWANDA: Ni zihe mbogamizi wagiye uhura nazo cyangwa ugihura nazo muri iyi gahunda wiyemeje?

Nkundibiza Ally: Imbogamizi ya mbere ni umwanya. Kuko hari igihe nibwira ko ikintu runaka nkizi mu Kinyarwanda, ariko nategura nk’isomo nkasanga nkeneye ubushakashatsi buhagije kugira ngo ntange iryo isomo. Mbese wumve ko hari n’amasomo ntegura nkamara amezi 3 nkitekereza neza kugira ngo mbashe gusobanukirwa icyo kintu nshaka kwigisha. Ibyo rero byakwiyongeraho gufata amashusho no kuyatunganya, ugasanga bisaba umwanya uhagije cyane kugira ngo n’isomo rimwe mbashe kuritanga. Cyane rero ko umuntu aba abifatanya n’akandi kazi ka buri munsi ugasanga umwanya udahagije.

INYARWANDA: Haba hari ubufasha ukeneye wenda kuri Leta, cyangwa ibindi bigo kugira ngo ibyo ukora birusheho kugirira benshi umumaro,..ni nka he ukeneye cyane ubufasha?

Nkundibiza Ally: kuri ubu icyo nkeneye ni uguhuzwa n’abarimu b’Ikinyarwanda tugafatanya umushinga mfite wo kwandika inkoranya-magambo isobanura amagambo y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda dukoresheje uburyo bugezweho. Kuko inkoranya ziriho kuri ubu, uburyo zikozwemo bukeneye kwitabwaho cyane pe. Hari nk’inkoranya mbagambo ujyamo ugasanga nka “Ndi (bivuze ‘I am’ mu cyongereza)” na yo bayigize ijambo.

Kandi mu by’ukuri “Ndi” ari inshinga “kuba” itondaguye. Iyo ibyo mbibonye rero, nsaga Ikinyarwanda gikeneye kwitabwaho cyane pe, bitewe n’uko kuri ubu, ushobora nko kujya mu bukwe, abatahira bavuga, ukaba wataha utoye mo nka 40% y’ibyo bavuze. Yewe no mu ishuli abantu benshi batsindwa Ikinyarwanda bitewe no kutamenya amagambo aba yagaragaye mu mwandiko. Bityo mpujwe n’abo bahanga mu Kinyarwanda, byagirira benshi akamaro.

INYARWANDA: Ese kwigisha Ikinyarwanda ubikora nk’igikorwa warebye usanga gikwiriye cyangwa hari ibigo runaka bikwishyura?

Nkundibiza Ally: kwigisha Ikinyarwanda, mbikora mbitewe n’ishyaka nterwa no gushaka guhindura amakosa ya hato na hato tugenda tubona nko mu myandikire y’Ikinyarwanda usanga aterwa no kutamenya imiterere (Morphology) y’Ikinyarwanda. Ikindi kandi, twebwe nk’urubyiruko buriya, turi guteshuka cyane ku nshingano zacu zo kubungabunga ururimi rw’abakurambere bacu, kuko burya ururimi na rwo ari ka ‘kabura nti kaboneke nk’umubyeyi w’umuntu’. Wenda ntanze nk’urugero, ijambo “Mother” mu kinyarwanda kuri ubu ntirikibaho. Ibisigisigi bya ryo dusigaranaye ni “Nyoko” bishatse kuvuga “Mama wawe”, na “Nyina” bivuze Mama we.

Ibi byose kandi, birimo biraterwa n’umwaduko w’indimi-nzungu, zimaze imyaka itanarega 130 zije ku mugabane wacu. Ariko guhera icyo gihe, ururimi rwacu regenda rutakaza amagambo buhoro buhoro. Ubundi kandi ugasanga nk’ amazina ari mu rurimi rwacu ari yo yahindutse amapagani (nkibaza ukuntu izina Jabo, Ganza, Cyusa,..ari amazina mabi nkumva biranyobeye). Nyamara amazina-mazungu ngo yo ni yo mazina meza. Ibi rero, byahindutse umuco ku buryo nta muntu ugipfa kwita umwana we amazina y’amanyarwanda gusa. Ibi byose rero bikomeza gutuma ndushaho kurwanira ishyaka ururimi rwacu ntategereje kubihemberwa cyangwa guhabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose.

INYARWANDA: Niba se ari wowe ubwawe wabyitekerereje ukanabikora mu bushobozi bwawe, ubihuza gute n’indi mirimo ukora mu gushaka imibereho, niba atari n’ibanga utubwire ikindi waba ukora nyuma yo kwigisha abantu Ikinyarwanda

Nkundibiza Ally: Buriya rero ikintu umuntu akunze, ntakiburira umwanya. Nyuma y’akazi ndigomwa nkatunganya isomo runaka cyangwa nkasubiza message z’abantu baba bambajije ibibazo bigiye bitandukanye ku masomo y’Ikinyarwanda ntanga. Naho mu busanzwe ndi Technical Support Engineer muri Rockwell Automation.


Nkundibiza Ally arasaba urubyiruko gufata iya mbere mu kubungabunga Ikinyarwanda

INYARWANDA: Utubwiye ko ubikorera ubushake, none ukurikije uburemere bwabyo, ubona bibaye ngombwa ko wabihemberwa, wagakwiriye guhembwa nk’angahe?

Nkundibiza Ally: Kuri ubu icyo nshyize imbere ni ubushakashatsi. Naho bibaye ngombwa ko nigisha mbihemberwa byasaba ibindi biganiro byisumbuye ho, kuko mfite inshingano nyinshi cyane ku buryo kubona umwanya bingora cyane pe.

INYARWANDA: Ukurikije umubare w’abo wigisha, imbogamizi bahura nazo mu rurimi, hari icyo ubona waterwamo inkunga cyangwa icyo wasaba Leta ariko abanyamahanga benshi bakamenya Ikinyarwanda?

Nkundibiza Ally: Erega si n’abanya-mahanga gusa. Kuko natwe ubwacu mu Rwanda Ikinyarwanda usanga gisigaye kitugora haba mu kucyandika ndetse no mu kukivuga ari umwimerere. Bityo rero, nifuza kuba nahuzwa n’urwego rubishinzwe, mu rwego rwo kubagezaho umushinga mfite w’uburyo twakoranya amagambo y’Ikinyarwanda mu buryo bwihuse, ku buryo umuntu uwo ari we wese, aho ari hose, yajya agira aho ajya gushakira ijambo iryo ari ryo ryose ry’Ikinyarwanda rimugoye, bimworoheye kandi akabona ubusobanuro bw’iryo jambo mu rurimi yumva (Ikinyarwanda). Ikindi kandi, numva hajyaho nk’amarushanwa y’inyungura magambo, bityo abana bazi amagambo y’Ikinyarwanda akomeye bakaba babihemberwa maze bigatera n’abandi bana gushyira imbaraga mu kwiga ndetse no kumenya ururimi rwabo gakondo kuko buriya abana bato ari bo Rwanda rw’ejo.

Iyo urebye nk’umuvuduko w’icyendera ry’indimi za Africa n’uburyo ziri kugenda zibasirwa n’indimi-nzungu, nta gushidikanya rwose ko ingamba zikakaye zikwiye gufatwa kugira ngo tubashe kuramira n’izisigaye. Ibi urubyiruko rwinshi ntirubiha agaciro, ahubwo usanga abantu benshi muri Africa bitiranya umuntu wize n’umuntu uzi kuvuga icyongereza neza cyangwa igifaransa neza cyangwa se ikinya Portugal. Abo banya-mashuli nabo ugasanga hari n’ubwo bakoresha inama mu nce z’ibyaro, ni uko bakaganiriza abaturage mu ndimi zabo gakondo ariko zivangiye cyane indimi-nzungu. Ukibaza niba abo bantu bibuka ko bari kuvugana n’abaturage bikakuyobera. Ibi ntibivuze ko abantu badakwiye kwiga indimi-nzungu. Ariko byibura bashaka kuvuga Ikinyarwanda, bakareka kukivangira n’izindi ndimi kuko birushaho kucyangiza cyane.

Icyakora n’ubwo hari abavanga indimi mu rwego rwo kwibonekeza cyangwa se kwerekana ko ari intiti, hari n’abavanga indimi kuko batakiryoherwa n’ururimi rwabo gakondo cyangwa se bitewe n’uko bakoresha indimi z’amahanga cyane, ugasanga ni zo basigaye bisangamo cyane kurusha indimi zabo gakondo. Ibi rero bikagira ingaruka ku bana babo, kuko nabo batangira kujya bavuga bavanga, cyangwa se no ku bo bayoboye ugasanga na bo basigaye bavanga indimi, bitewe n’uko barebera kuri abo bayobozi babakuriye.

Njye rero ibi iyo mbibonye, bintera agahinda n’impungenge cyane. Bitewe n’uko nagenze mu Burayi nkasanga bo, iyo utazi ururimi rwabo nta n’akazi wapfa kuhabona. Ni ukuvuga ngo, iyo ugeza nko muri Ukraine, uba ugomba kuba uzi ikinya-Ukraine, cyangwa iki-Russia, waba uri muri Czech ukagomba kuba uzi ikinya Czech, muri Poland ni uko, Germany, France,…..ho reka si nakubwira. Ikindi kandi, aho hantu hose guhera ku byapa byo ku mihanda, ibyapa byo ku ma Resitora, impapuro za Leta,… byose biba mu ndimi zabo.

Nk’ubu nkiga muri Ukraine nigeza kujya mu iguriro runaka, mvuze mu Cyongereza mbura uwunyakira. Ni uko mbajije impamvu batavuga mu cyongereza, ahubwo bo bambaza impamvu mbavugisha Icyongereza kandi bari mu gihugu kivuga ikinya-Ukraine n’iki-Russia. Ibi byose rero, ndetse no kubona ukuntu andi mahanga aha agaciro ururimi rwabo, byatumye ndushaho kugira ishyaka ryo gushyigikira ururimi rwanjye cyane ku buryo ubu ndi guteganya gukora Doctora muri ‘Voice synthesis’ (Inyigana-majwi) kugira ngo nzabashe gukora neza ‘Software’ zisemura ndetse zikanavuga Ikinyarwanda hamwe n’izindi ndimi BANTU kuko zose zifitanye isano. Murakoze.

Nkundibiza Ally arateganya gukora Doctora muri ‘Voice Synthesis’ (Inyigana-majwi) kugira ngo azabashe gukora neza ‘Software’ zisemura ndetse zikanavuga Ikinyarwanda n'izindi ndimi


Nkundibiza Ally amaze imyaka 3 yigisha amahanga ururimi rw'Ikinyarwanda

KANDA HANO UKURIKIRE AMASOMO YA NKUNDIBIZA ALLY KURI INSTAGRAM

REBA HANO ISOMO NKUNDIBIZA ALLY YATANGIRIYEHO YIGISHA IKINYARWANDA


REBA ISOMO RYA KABIRI NKUNDIBIZA ALLY YAKURIKIJEHO YIGISHA IKINYARWANDA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MUHIRE JEAN Bosco2 years ago
    Uyu muvandi ndagushyigikiye cyane kd ababifite mu inshingano bamufashe , big congratulations muvandi.





Inyarwanda BACKGROUND