RFL
Kigali

Mico The Best yasohoye indirimbo nshya yamagana umuco w’ubugugu mu bantu-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/06/2020 8:03
1


Umuhanzi wubakiye ku njyana ya Afrobeat, Mico the Best yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise “Igare” yifashishije mu rwego rwo kwamagana umuco w’ubugugu weze mu bantu.



Iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 21 Kamena 2020, aho ifite iminota 03 n’amasegonda 02’.  

Ije ikurikira indirimbo “Save the Date”, “Twembi”, “Circle” n’izindi uyu muhanzi yari aherutse gusohora.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Mico The Best yavuze ko nk’umuhanzi buri kintu cyose gishobora kuba ingingo yo kuririmbaho agatanga ubutumwa bwahindura umubare munini.

Avuga ko ari muri urwo rwego yanditse indirimbo “Igare” agereranya nk’impano yahawe nziza agomba gutiza n’abandi mu rwego rwo kugaragaza ko ari byiza gusangira n’abandi.

Uyu muhanzi avuga ko umuco w’ubugugu atari mwiza mu bantu, kuko ugira ingaruka ku mubare runaka.

Ati “Kuva na kera abantu barasangiraga ahubwo biterwa n’ibyo abantu bumva ubutumwa bw’iki gihangano kuko igisobanuro kizewe ni icyanjye.”

Akomeza ati “Ikindi iri gare naryifashishije mpereye kera ku bana bigaga gutwara amagare uko byagoranaga umwana akwimye umunyenga akanga ku gutiza byarababazaga cyane.”

Yavuze ko ubu bibabaza iyo umuntu akwimye icyo wifuza byaba ari nk’ibiribwa byo bikaba ibindi bindi.

Mico The Best yavuze kandi ko ari no gutegura Album nshya ashobora kumurika mu Ugushyingo cyangwa Ukuboza 2020.

Mico the Best, ku wa Kane tariki 11 Kamena 2020 yagiranye n’Umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Lucica Ditiu.

Umuhanzi Mico The Best yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Igare"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "IGARE" YA MICO THE BEST

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • bikorimana3 years ago
    ndabemera





Inyarwanda BACKGROUND