RFL
Kigali

Diana Kamugisha na Doreen U. Sebakara batangije ikiganiro 'Angels Club Show' kigamije ivugabutumwa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/06/2020 15:30
0


Diana Kamugisha umwe mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Gospel, yahuje imbaraga n'umuvandimwe we Doreen U. Sebakara banatangiranye kera urugendo rw'ivugabutumwa mu ndirimbo zihimbaza Imana aho baririmbanaga, batangiza ikiganiro bise 'Angels Club Show' kigamije ijana ku ijana ivugabutumwa.



Diana Kamugisha yabwiye INYARWANDA ko iki kiganiro yagitekereje mu bihe bya 'Guma mu Rugo' mu kwirinda icyorezo cya Covid-19 aho insengero zose zifunze, nta guterana, nta n'ibitaramo biba. Yavuze ko yabajije Imana icyo yakora, iza kumuha ihishurirwa ryo gutangiza iki kiganiro. Ati "Iki kiganiro nagitekereje cyane muriyi minsi ya covid 19 aho amatorero afunze, nta kuririmba, nta guterana, nta concert, noneho mbaza Imana icyo nakora muri ibi bihe".

Yakomeje ati "Numva nemezwa gutangira iyi show. Kandi hari benshi twavuganye mbagisha inama rwose banyemeza ko ari byiza twabikora". Yavuze ko iki kiganiro cyabo ari icy'ivugabutumwa. Ati "Show yacu ni Gospel Show izajya igeza ku bantu ibiganiro byiza by'Ijambo ry'Imana, indirimbo, utuntu twiza dushya mbese nawe urabyumva. Mwuka Wera arakora cyane mu bihe bya Covid 19 ntiyicaye kabisa".


Diana Kamugisha yatangije ikiganiro 'Angels Club Show'

Iki kiganiro kiyoborwa na Diana Kamugisha n'inshuti ye y'akadasohoka Doreen U. Sebakara, kigatambuka kuri Youtube kuri shene yitwa 'Diana Kamugisha Official', no ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Bifuza ko mu gihe kiri imbere cyazajya kinatambuka kuri Televiziyo. Ati "Kizajya gitambuka ku ma social media na TV zizemera gukorana natwe, gusa kugeza ubu kiragaragara kuri YouTube channel yanjye Diana Kamugisha".

Diana Kamugisha avuga ko iki kiganiro bise 'Angels Club Show' kigamije ijana ku ijana ivugabutumwa. Kizajya kinyuzwamo ijambo ry'Imana, indirimbo, ibiganiro by'ubwenge byubaka, n'ibindi. Abajijwe impamvu yahisemo Doreen ngo bakorane muri iki kiganiro, yagize ati "Doreen dukunda gukorana ibintu byinshi birimo amasengesho ya nibature...Twatangiranye Sunday school turabana, ni we twatangiranye kuririmba, mbese we flow ibintu byinshi tubyumva kimwe".


Diana na Doreen bahuje imbaraga batangiza ikiganiro kigamije ivugabutumwa

Diana Kamugisha ufite izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse akaba abitse iwe ibikombe bitari bicye birimo n'icy'Umuhanzikazi w'Umwaka muri Groove Awards Rwanda, avuga ko iki kiganiro yatangije kizatanga umusaruro ukomeye ashingiye ku kuba nta na rimwe Imana idakoresha ivugabutumwa mu gukiza no guhumuriza abantu bayo.  Ati "Ivugabutubwa ibihe byose nta mpanvu Imana itarikoresha gukiza no guhumuriza abantu bayo ni yo mpamvu numva bizagira umusaruro". 

Kuri ubu 'Angels Club Show' yamaze gutangira, ikaba yatangiranye n'ikiganiro gifite umutwe w'amagambo ugira uti "Imirimo y'Abamalayika ku buzima bwacu // Yesu Kristo uko ari ni ko yahoze ni ko ari ni nako azahora". Cyageze kuri Youtube kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kamena 2020. Aline Gahongayire yaje mu ba mbere batanze ibitekerezo kuri iki kiganiro, akaba yagize ati "Great job sis love" bisobanuye mu Kinyarwanda ngo "Mukoze akazi gakomeye bavandimwe nkunda".

Doreen U Sebakara inshuti y'akadasohoka ya Diana Kamugisha

Diana na Doreen bijeje abantu ko Angels Club Show izajya iberamo ibiganiro by'ubwenge

REBA HANO IKIGANIRO 'ANGELS CLUB SHOW' HAMWE NA DIANA & DOREEN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND