RFL
Kigali

Rayon Sports yasinyishije mwishywa wa Adebayor wakinaga muri USA

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/06/2020 21:19
0


Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko yasinyishije umukinnyi ukina mu kibuga hagati witwa Alex Harlley ukomoka muri Togo, uyu akaba amaze imyaka icyenda akina muri USA, akaba ari na mwishywa wa Adebayor wamenyekanye muri Arsenal na Real Madrid.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020, nibwo Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije umukinnyi wa mbere, uyu akaba ari Alex Harlley wari usanzwe akina mu cyiciro cya 4 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 27 y’amavuko, nyuma yo gusinya amasezerano muri Gikundiro, yageneye abafana ba Rayon Sports ubutumwa agira ati: “Muraho bafana ba Rayon Sports, nishimiye gusinyira ikipe yanyu, tuzabonane umwaka utaha w’imikino, dufatanye gukora amateka, murabeho”!

Nyuma yo gukinira ikipe y’ikigo mu mashuri y’isumbuye na kaminuza, Alex yaje kujya gukina ruhago nk’uwabigize umwuga aho yanyuze mu makipe atandukanye yo mu byiciro byo hasi nka; FC Santa Clarita yakiniye 2011-2013 mbere yo kwerekeza muri Atlanta Silvabacks yakiniye kugera mu 2015 Pittsburg FC.

Mu 2017 yasinyiye Gergia Revolution yo mu cyiciro cya kane muri Leta zunze ubumwe za America ayikinira umwaka umwe anyura gato muri Las Vegas Lights yo mu cyiciro cya kabiri, mu Ukwakira 2019 yongeye gusubira muri Gergia Revolution FC ari nayo yakiniraga kugera ubu.

Sadate Munyakazi uyobora Rayon Sports yatangaje ko hari abandi bakinnyi bagomba gusesekara muri Rayon Sports bavuye muri Cameroon na Burkinafaso, mu rwego rwo kubaka ikipe ikomeye ishobora guhangana ku rwego mpuzamahanga.


Alex ukomoka muri Togo yasinye muri Rayon Sports


Rayon Sports yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije Alex


Ashobora gukina mu kibuga hagati afasha ba rutahizamu cyangwa agasatira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND