RFL
Kigali

Kenya: Ubwiyongere bw’abanyeshuri batwaye inda mu gihe cya guma mu rugo.

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:19/06/2020 21:16
0


Mu gihugu cya Kenya abana b’abakobwa barenga ibihumbi 3 batewe inda muri iki gihe cya guma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.



Muri iki gihe Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya coronavirus ari nako hashyizweho ingamaba zo kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda gukomeza ikwirakwizwa ry’iki cyorezo, mu gihugu cya Kenya habaruwe abana (abanyeshuri) bagera ku bihumbi hafi bine (3,964) bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-16 batwaye inda, muri iki gihe cya guma mu rugo nkuko tubikesha ibarura ryakozwe n’ikigo gishinzwe ubuzima muri Kenya. Iki kigo kandi cyagaragaje ko by’umwihariko aba bana /abanyeshuri  batwaye inda ari abo mu gace kitwa Machakos gaherereye mu Burasirazuba bwa Kenya.

Salome Muthama umuyobozi ushinzwe kwita ku bana mu gace ka Machakos we avuga ko uku kwiyongera gukabije kw’abanyeshuri batwaye inda ahanini kwatewe nuko hari abana bajyanwa n’ababyeyi babo mu cyaro ku ngufu kugira ngo babasige kwa ba nyirakuru ubundi bo (ababyeyi) bakisubirira kuba mu mujyi. Ibi bikaba byarahuriranye n’icyorezo cya coronavirus ari nacyo cyatumye habaho gahunda ya guma mu rugo  noneho bikarushaho kuba ikibazo.

N’akababaro kenshi Madame Muthama yavuze ko abateye aba bana izi nda ubutabera bukwiye kubakurikirana. Akomeza avuga ko bikiri imbogamizi kumenya abakoze ibi, agasaba ko habaho ubufasha bwihariye kugira ngo buri kirego kibashe gukurikiranwa neza.

Ubu bwiyongere bukabije  bw’abanyeshuri batwaye inda muri iki gihugu cya Kenya bukaba buteye impungenge cyane ko aba bana batewe inda bibagiraho ingaruka, nk’uko ubushakashatsi bwakozwe na Plan International bwagaragaje ko 58% by’abangavu batwaye inda bwa mbere badasubira mu ishuri.Ahanini uku kudasubira mu ishuri kukaba guterwa nuko ku ishuri umwana yabaga yigaho bahita bamwirukana cyangwa se nawe akanga gusubirayo kubera gutinya igisebo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND