RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yasohoye indirimbo 'Gitare cy'Amahanga' ivuga ibigwi bya Yesu Kristo-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/06/2020 17:46
0


Umuhanzi nyarwanda Nkurunziza Pappy Patrick uba muri Canada yakoze mu nganzo asingiza ibigwi bya Yesu Kristo mu ndirimbo ye nshya yise 'Gitare cy'amahanga' yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kamena 2020.



Pappy Patrick muri iyi minsi ari mu byishimo byo gusoza amasomo ye ya 'Masters' mu ishami rya 'Arts and computer applications', gusa nta Graduation yabaye kubera Covid-19. Coronavirus yakomye mu nkokora kandi umuziki we kukohari indirimbo yashakaga gukorera amashusho ariko kuva aho haziyemo iki cyorezo, bituma iyi gahunda ayisubika. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise Gitare cy'Amahanga.


Pappy Patrick yabwiye INYARWANDA ko iyi ndirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa busingiza Yesu Kristo. Yavuze ko yayikoze mu mbyino ya Kinyarwanda. Ati "Ni imbyino ya Kinyarwanda ya bene wacu kandi irimo ubutumwa busingiza ibigwi bya Yesu Kristo uburyo ari Umwami w'Amahanga yose".

Yunzemo ati "Urebye ukuntu iki cyorezo cyapfukamishije isi yose ndetse n'abiyita abakomeye batangiye kwemera ko Yesu wenyine ari we uzaduha uburenganzira bwo gusubira mu buzima busanzwe, amasomo, akazi, ubucuruzi cyangwa imikino mu bwisanzure igihe habonetse umuti cyangwa n'urukingo".

Yavuze ko yayanditse agendeye ku cyanditswe kiri muri Bibiliya mu gitabo cy'Ibyahishuwe 5:5, ati "Ni ho nakuye impumeko yo gutuma nandika iyi ndirimbo yose by'umwihariko Bridge mu bitero byose ishimangira uburyo Yesu ari Intare yo mu muryango wa Yuda, uwahanuriwe kuzaza gucungura abatuye isi".

Ati "Uyu ni we rero dutegereje muri iyi minsi kugira adutabare covid 19 kuko hirya hino ubwoba ni bwinshi kuri bamwe kubera gutakaza akazi, gutaka inzara, impfu za hato na hato zitunguranye ku buryo udafite ibyiringiro muri Yesu byoroshye gucika intege ari byo biviramo bamwe kwiyahura cyangwa n'ibiyobyabwenge. Uburyo Beat icuranze bijyanye n'umuco nyarwanda, Lyrics zayo ni ukurata Imana isumba byose".


Pappy Patrick yavuze icyamuteye kwandika iyi ndirimbo, ati "Nahisemo kuririmbira Uhoraho mu gihe nkihumeka mu bumenyi n'ubuhanga bugereranije ngenda nunguka, kandi ibanga namenye ni uko uhimbaje agashimisha umutima w'Imana atari ku munwa gusa aba asenze ubugira kabiri.

Abakunda indirimbo z'Imana ni ukuguma kwihangana muri ibi bihe bya Covid-19, abakunzi ba Gospel muri rusange ni ugusengera kongera guhura no guterana kwacu tugashyigikirana mu gukora umurimo w'Imana hamwe".

Nyuma y'iyi ndirimbo Gitare cy'amahanga yavuze ko hari indi nayo akiri gukoraho yitwa 'Rimwe', ati "Ndacyari kuyinononsora amajwi ariko ubundi ho iracuranze irarangiye neza, ndayisohora muri iyi mpeshyi, umugani wa wa musore ni ukurya ihene imwe indi iziritse, icyorezo cyatwigishije kwiteganyiriza rwose".

Ati "Urugendo turimo rugana ijuru si ugusiganwa cyangwa guhangana ahubwo ni ukumenya kurinda intambwe zawe ariko byaba na ngombwa ubonye umugenzi hafi yawe utsikiye ukamuha ukuboko mugakomeza urugendo. Nishimiye ko Imana ikiturinze twese imiryango, inshuti n'abaturanyi umwaka tugezemo hagati haribyabaye hari ibisigaye, igihari nuko ntacyaba Uhoraho atagifitiye impamvu rero nta bwoba duhora twiteguye".

Pappy Patrick yasoje ikiganiro twagiranye ashimira byimazeyo abantu bose bashyigikira ivugabutumwa. Ati "Ndashimira abanyamakuru mwese bo mu gisata cya Gospel mudufasha kandi nukuri Imana ijye ibaduhera umugisha mwinshi utagabanije. Nashimira abavugabutumwa n'abandi bakozi b'Imana bigisha ijambo ritwubaka tukagira inspiration".

UMVA HANO INDIRIMBO 'GITARE CY'AMAHANGA' YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND