RFL
Kigali

Skapdo yasohoye Album iriho indirimbo yakomoye ku mwarabukazi bakundanaga warushinze n’undi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/06/2020 12:44
0


Umuhanzi Ntambara Steven uzwi nka Skpado yasohoye Album ya mbere iranga urugendo rwe rw’umuziki iriho indirimbo ivuga ku nkuru mpamo y’urukundo rwe n’umwarabukazi wamaze kurushinga n’undi musore.



Iyi Album yise “Fresh&Clean” iriho indirimbo 10 zirimo iyo yakoranye n’umuraperi Bull Dogg, “Champion”, “Gold Digger”, “Stay”, “Kana kanjye” n’izindi nyinshi. 

Ni Album yamutwaye agera kuri miliyoni 2 Frw ndetse arateganya kuyishyira ku mbuga nkoranyambaga no kuyimurikira abantu binyuze mu gitaramo azakorera kuri Youtube.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Skpado yavuze ko iyi Album yamutwaye imbaraga nyinshi, kuko yayikoze akimara kuva mu itsinda rya City Yankees ryakanyujijeho.

Avuga kandi ko yayifashijeho Producer Frank Tamari, Pastor P, Pappito, Holly Beat, Fady Base na Skeleton kugira ngo izanogere abazayumva.

Skpado yavuze ko iyi Album ayifata nk’umwana we w’imfura yibarutse, bityo ko ari no guharanira kuyimenyekanisha ahantu hatandukanye.

Ati “Iyi Album ivuze ikintu kinini kuri njye. Kuko urabona ko ari imbaraga nashyizemo nyuma yo kuva mu itsinda. Rero urumva ayo mahitamo yo kwikorana atuma nyifata nk’umwana wanjye wa mbere.”

Iyi Album iriho indirimbo z’amajwi n’amashusho. Skpado avuga ko yahisemo gushyiraho indirimbo “Laila” kuri iyi Album mu rwego rwo kuzirikana urukundo rwe n’umwarabukazi witwaga Leila.

Yavuze ko yamaze hafi imyaka itatu akundana n’uyu mukobwa ariko asubiye iwabo muri Oman baraburana ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uko iwabo badakoresha cyane WhatsApp.

Yavuze ko atari azi neza izindi mbuga nkoranyambaga muri Oman bakoresha ari nayo mpamvu atorohewe no kongera kuvugana n’uyu mukobwa.

Avuga ko uyu mukobwa yaje kumwandikira kuri Facebook, akamubwira ko yabonye undi musore bakundana ndetse ko yamaze no gukora ubukwe nawe.

Uyu mukobwa yarushinze afite imyaka 19 y’amavuko. Ni ibisanzwe muri Oman, kuko imiryango myinshi yaho ikunda gushyingira abana babo bakiri bato.

Ati “Yanyoherereje amafoto ubwo twavuganaga kuri Facebook. Yambwiye ko twaburanye ntibyamworohera gukomeza kumenya uko nari mbayeho ambwira ko byabaye ngombwa ko arushingana n’undi musore.”

Akomeza ati “Urumva nyine kubyakira birabanza bikagufata igihe n’ubwo nta gahunda nari mfite yo gushaka umwarabu.”

Skpado avuga ko iyi ndirimbo “Laila” yayimwoherereje ndetse amubwira ko ari impano yamugeneye ivuga ku rukundo rwabo bamaranyemo imyaka itatu.

Uyu musore avuga ko iyi ndirimbo yanayigeneye n’abandi bakundana by’ukuri.

Izina rye Skpado risobanuye guhora kure y’ikibi ubifashijwemo n’Imana.

Uyu musore yatangiye urugendo rw’umuziki mu 2011 asoje amashuri yisumbuye muri King David Academy, biturutse ku kuntu yajyaga aririmbira abanyeshuri ibizwi nka ‘Free Style’ akaza no kubaririmbira indirimbo “Party” mu gitaramo cyabo.

Avuga ko akiri muto yumvaga akunze umuziki ariko ari ibintu yumva atazakora.

Indirimbo ye ya mbere yayise “Gold Digger” ivuga ku buryo umukobwa ushobora kumukunda ukamukorera byose ariko akagira ikintu agukurikiraho atari urukundo, ahubwo akurikiye ubutunzi ufite.

Avuga ko iyo yumvise iyi ndirimbo bituma atekereza ku bo yagiriye akamaro nyuma y’uko ayisohoye.

Uyu muhanzi avuga ko afite intego y’uko umuziki we wazamuka, byashoboka akazamura idarapo ry’u Rwanda mu mahanga no mu bihembo bikomeye nka BET Awards n’ibindi.

Afite kandi intego yo gufasha abahanzi bakizamuka “kuko urugamba rwa muzika rutoroha”.

Umuhanzi Skpado yasohoye Album ya mbere yise "Fresh&Clean"

Kuri Album ye yashyizeho indirimbo "Laila" yakomotse ku rukundo rwe n'umwarabukazi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "LAILA" SKPADO YAKOREYE UWAHOZE ARI UMUKUNZI WE WO MURI OMAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND