RFL
Kigali

Mu Buhinde baravuga ko ”Yoga” ari inshuti yizewe mu kubaka ubudahangarwa kuri Coronavirus

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/06/2020 13:31
0


Umuyobozi w’Abahindu igihugu cya kane cyibasiwe cyane na covid-19 avuga ko yoga ari 'inshuti yizewe mu kubaka ubudahangarwa kuri Coronavirus'.



Minisitiri w’intebe w’Abahindu ukomoka mu Buhinde, Narendra Modi, yashimye yoga mu rwego rwo kubaka "ingabo ikingira" y’ubudahangarwa kuri coronavirus, mu gihe igihugu cye kibasiwe cyane n’iyi virus. Modi, yatanze inama mu butumwa bwa YouTube avuga ko yoga yabafasha cyane, ibi yabivuze mu gihe muri iki gihugu bitegura umunsi mpuzamahanga wa ku cyumweru tariki 21 Kamena


Kuri videwo yasohotse kuri uyu wa Kane, Modi yagize ati: "Twese tuzi ko kugeza ubu nta hantu na hamwe ku isi bashoboye gukora urukingo rwa COVID-19 cyangwa coronavirus. Akaba ari yo mpamvu muri iki gihe, ubudahangarwa bukomeye bwonyine bushobora kutubera ingabo ikingira cyangwa umurinzi kuri twe ni yoga, inshuti yacu yizewe mu kubaka iyi ngabo ikingira."

Ati: "Yoga ifite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo byo mu mutwe, ku mubiri no mu bitekerezo. Bishyira mu bikorwa uburyo umuntu ashobora kubaho mu bihe bigoye".


Muri Mutarama, Minisiteri ya AYUSH (Ayurveda, Yoga & Naturopathie, Unani, Siddha, Sowa Rigpa na Homeopathie) yasohoye inama y’ukuntu homeopathie ya kera hamwe n’imiti ya Ayurveda ishobora gufasha Abahinde kurwanya coronavirus.


Ariko amashyirahamwe arimo Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima cya Leta zunze ubumwe z’Amerika, yihanangirije ko "nta kimenyetso cya siyansi cyerekana ko bumwe muri ubwo buryo bushobora gukoreshwa cyangwa gukiza COVID-19".

Src: Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND