RFL
Kigali

Amerika: Umusore w’imyaka 20 wigaga muri Nebraska yiyahuye nyuma yo gukora ubucuruzi agahomba akayabo

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:19/06/2020 13:22
0


Alex Kearns ni umusore w’umunyamerika wiyahuye nyuma yo gushora imali muri Robinhood icuruza ibijyanye n’imigabane, agahomba. Mbere y'uko yiyambura ubuzima yanditse urwandiko rukubiyemo uburyo anenga iki kigo kumwemerera gushora amafaranga menshi. Haravugwa ko iki gihombo yagitewe n'uko atumvaga neza ibijyanye n'ubu bucuruzi.



Kearns yari umusore muto wigaga muri kaminuza ya Nebraska. Yavukiye mu mujyi wa Chicago aho yabanaga na nyina. Uyu musore yahisemo kwiyambura ubuzima nyuma y'uko ahombye asaga ibihumbi magana arindwi na mirongo itatu y'amadorali y’amanyamerika ($730,165). Kwihangana byamunaniye ahita yiyahura.

                         

Iyi ni yo shusho Alex yabonye kuri konte ye ahita afata icyemezo cyarangije ubuzima bwe 

Robinhood ni ikigo gicuruza ibijyanye n’imigabane n’ububitsi (stocks), akaba ari cyo kigo uyu musore wiyambuye ubuzima yakoragamo aho yari yararyohewe. Avuga ko ukuntu iki kigo cyakoraga cyari cyaratanze amahirwe aho gukoresha iyi application byari bimeze nk'aho ari ubuntu.

Nyuma yo kureba kuri konte ye agasanga yagiye mu gihombo kingana na $730,165 yahise agwa mu kantu ni ko guhita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Mubyara w'uyu musore uba muri Illinois muri Chicago yatangaje ko uyu musore yari umwe mu bantu bato yari azi bakunda gushora imali. Ati ”Yari umwe mu basore bakundaga ibijyanye no kugura imigabane ndetse no gushora mu masoko atandukanye”.

Iki kigo gikora ubucuruzi ahanini bushingiye ku ikoranabuhanga, ukuntu bukora ni uko bwemerera abafatanyabikorwa cyangwa abakiriya bacyo kureba ndetse no gukoresha amabwiriza aba ari muri yo gusa ntabwo cyereka abakiriya icyo wakora ngo wunguke ahubwo igikorwa ni uko umukiriya asabwa kuba afite ubunanariribonye ndetse n’imyumvire ihambaye y’ubucuruzi ari nabyo biba bikubiye muri iyi application.

          

Ifoto yerekana uburyo ubu bucuruzi bugenda butera imbere n'uko buhomba 

Bill Brewster mubyara wa nyakwigendera yagize ati”Ndifuza ko iki kigo cyatangira guhindura imikorere ndetse n’uburyo berekana ubucuruzi bwabo, bagomba gutangira gukora nk’ibindi bigo by’ubucuruzi”.

Yunzemo agira ati ”Iyo uri gukora ubucuruzi bwiganjemo kudandaza kandi bugoye uba ugomba kwitondera ibitangaza wizeza abantu, iri kosa ryo kwemerera abantu gushora bigeze aha cyane ku muntu uri hasi y’imyaka 30 nta rwitwazo wagira ndetse haba harimo uburangare bukabije”. 

Avuga ko ibigo by’ubucuruzi cyane cyane nk'ibi bikora uko, bigomba kujya bishyiraho amabwiriza agenga abantu ndetse hakagenderwa no ku myaka kuko umuntu muto akenshi kwihangana biba bigoye ariyo mpamvu abantu benshi bari gushinja iki kigo uburangare.  

Urupfu rw'uyu musore wari ukiri muto ruje mu gihe hafi ibihugu byinshi byo ku Isi bimaze igihe byamagana ubucuruzi bw'ihererekanya amafaranga bizwi nka ‘Cryptocurrency’. Ibihugu byinshi byanga ubu bucuruzi kubera akenshi nta kintu gifatika buba bushingiyeho uretse guhererekanya amafaranga bikorerwa kuri murandasi. Impamvu nyamukuru ibihugu byinshi birwanya ubu bucuruzi ni uko biba bifite impugenge z'uko ifaranga ryata agaciro cyangwa ubukungu bukadogera.

Src: cnbc.com 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND