RFL
Kigali

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagarutse mu itangazamakuru nyuma y'imyaka itatu

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/06/2020 8:43
0


Abanyamakuru Mike Karangwa na Claude Kabengera bakoranye igihe kinini kuri Radio zitandukanye bagiye kongera gutanga umusanzu wabo mu itangazamakuru nyuma y’imyaka itatu.



Karangwa na Kabengera ni bamwe mu banyamakuru bagiye gutangirana na B&B Radio (Umwezi) ivugira kuri 99.5 FM.  Amajwi yabo azatangira kumvikana ku ndangururamajwi z’iyi Radio, kuri iki Cyumweru guhera saa mbili n’igice z’ijoro. Ni mu kiganiro bise “K&K Show” kizajya kivuga ku muziki, imideli ndetse na Cinema.

Mike Karangwa yabwiye INYARWANDA ko yashyize umukono ku masezerano y’imikoranire yo gukorana n’iyi Radio nshya nyuma y’uko bahuje n’ibyo yifuzaga. Avuga ko agiye gukorana n’umuryango mugari w’abanyamakuru bafite amazina akomeye kandi bamenyereye umwuga.

Yavuze ko abakunzi be n’aba Claude Kabengera, bakwiye kwitega ibintu bishya bigamije guteza imbere umunsi ku munsi uruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Abantu bitege ibishya mu bijyanye n’imyidagaduro, dukora ibiganiro bituma uruganda rutera imbere. Ni ugufatanyiriza hamwe n’abadukurikira kugira ngo dukore ibiganiro biteza imbere uruganda rwacu.”

Mike Karangwa na Claude Karangwa bahuriye kuri ‘micro’ za Radio Salus, Isango Star ndetse na Radio 10 mu biganiro bivuga birambuye ku buzima bw’abahanzi. Kugeza ubu hari hashize imyaka itatu Claude Kabengera atumvikana mu itangazamakuru.

Ni mu gihe Mike Karangwa yakomeje gukora ibiganiro bitandukanye bica kuri BTN TV ndetse no kuri shene ye ya Youtube yitwa MK1 TV. Ni umwe kandi mu bagiye bagira uruhare mu guhitamo Nyampinga w'u Rwanda.

Mike Karangwa na Claude Kabengera bagarutse mu itangazamakuru, aho bazajya bakora kuri B&B (Umwezi)

B&B Radio (Umwezi) yatangiranye na benshi mu banyamakuru bakoraga kuri Radio/TV 10






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND