RFL
Kigali

Premier League yasubukuwe Manchester City inyagira Arsenal mu buryo butatunguranye

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:18/06/2020 7:49
0


Mu buryo butatunguye benshi mu bakurikiranira umupira w’amaguru hafi, Ikipe ya Manchester City yanyagiye Arsenal ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’u Bwongereza wabonetsemo ikarita itukura, wagombaga kuba muri Werurwe ariko uhagarikwa n’icyorezo cya Covid-19.



Nta cyizere uyu mukino wahaga abakunzi b’ikipe ya Arsenal kubera ko yari imaze imikino 6 itsindwa na Manchester City yari yasuye ku kibuga cyayo Etihad,  byanarangiye itsinzwe ibitego 3-0 ndetse inahabwa ikarita itukura yahawe David Luiz wari winjiye mu kibuga asimbuye Pablo Mari.

Nk’uko bizanakorwa mu mikino 10 izaba mu mpera z’icyumweru, uyu munsi amakipe yaje yambaye imyambaro yanditseho ijambo “Black Lives Matter” ahasanzwe handikwa amazina y’abakinnyi mu rwego rwo kunamira umwirabura w’Umunyamerika, George Floyd, wapfuye nyuma yo gupfukamirwa ku ijosi n’umupolisi w’umuzungu.

Abakinnyi bose n’abasifuzi babanje gupfukama mu rwego rwo guha icyubahiro uwo mwirabura ndetse hafatwa n’umunota wo kwibuka abahitanywe na Coronavirus.

Ku myambaro y’abakinnyi, ku kuboko kw’iburyo, hariho ikirango cya Black Lives Matter mu gihe mu gatuza hariho ikirango gikoze mu mutima cyo kuzirikana akazi gakomeye kakozwe n’inzego z’ubuzima mu bihe bya Coronavirus.

Abakunzi ba Arsenal ntibanyuzwe n’icyemezo cy’umutoza wayo Mikel Arteta, wakuye Mesut Ozil mu bakinnyi bagombaga gukina uyu mukino kandi yari amaze iminsi akorana imyitozo na bagenzi be.

Arsenal yagize ibyago kuko ku munota wa 08 w’umukino yatakaje umukinnyi wayo ukina mu kibuga hagati, Granit Xhaka, asimburwa na Dani Ceballos nyuma gato ku munota wa 24 yongera gutakaza myugariro  Pablo Mari wavunitse agasimburwa na David Luiz.

Manchester City yari ku kibuga cyayo yafunguye amazamu ku munota wa 45 ku gitego cyatsinzwe na Raheem Sterling ku ikosa rikomeye ryari rimaze gukorwa na David Luiz wananiwe gukura umupira imbere y’izamu, maze Sterling yisanga ari wenyine imbere y’izamu atsinda igitego.

David Luiz winjiye mu kibuga asimbuye yongeye gukora irindi kosa  ku munota wa 49 ubwo yakururaga  Riyad Mahrez amutura hasi mu rubuga rw’amahina, umusifuzi Anthony Taylor atanga penaliti ndetse anatanga ikarita itukura.

Penaliti yinjijwe neza na Kevin De Bruyne bituma Manchester City iyobora umukino n’ibitego 2-0.

Manchester City yabonye igitego cya 3 ku munota wa 90 gitsinzwe na Phil Foden nyuma y’aho Aguero yasigaranye n’umunyezamu Leno amuroba umupira ugarurwa n’umutambiko usanga Foden aho ahagaze atsinda igitego.

Mu mikino 29 ya Premier League imaze gukinwa, Arsenal iri ku mwanya wa  9 n’amanota 40,  mu gihe Manchester City ari iya kabiri n’amanota 60. Liverpool ni yo ya mbere ifite n’amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cy’uyu mwaka kuko ifite amanota 82.

Undi mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu, Aston Villa yanganyije na Sheffield United 0-0.

Imikino itegerejwe muri iki Cyumweru

Ku wa Gatanu Tariki 19/06/2020

19h00: Norwich vs Southampton

21h15: Tottenham vs Man Utd - 8.15pm

Ku wa Gatandatu Tariki 20/06/2020

13h30: Watford vs Leicester

16h00: Brighton vs Arsenal

18h30: West Ham vs Wolves

08h45: Bournemouth vs Crystal Palace

Ku Cyumweru Tariki 21/06/2020

15h00: Newcastle vs Sheffield United

17h15: Aston Villa vs Chelsea

20h00: Everton vs Liverpool

 

Nta bafana bari ku kibuga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19


Ingeri zose zapfukamye mu guha icyubahiro George Floyd wazize akarengane


Sterling yatsinze igitego cya mbere cya Man.City


Black Lives Matter yasimbuye ahari amazina y'abakinnyi


Davi Luiz yeretswe ikarita itukura ku munota wa 49


De Bryune yatsinze igitego cya kabiri kuri penaliti


Foden yatsinze igitego cy'agashinguracumu cya Manchester City






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND