Airtel Rwanda
Kigali

Amakuru agezweho; Israel yavumbuye agapfukamunwa kica Covid-19, u Buhinde bukomeje kwibasirwa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:17/06/2020 23:03
0

Iyi ndwara y’ icyorezo ya covid-19 imaze kwandurwa n’abantu barenze miliyoni 8.3 ku isi yose mu gihe cy’amezi agera kuri 6. Ni mu gihe muri abo ibihumbi 400 bamaze kwitaba Imana, ndetse n’abarenga miliyoni 4.3 bakaba barakize bakoherezwa mu ngo zabo.



Ibihugu byibasiwe cyane n’iyi ndwara y'icyorezo harimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Brezil.

Muri Isiraheri (Israel) havumbuwe agapfukamunwa kica virusi

Abashakashatsi muri Isiraheri bamaze iminsi bakora ubuvumbuzi ku gapfukamunwa gashobora kongera gukoreshwa, hanyuma kakaba kica covid-19 hifashishijwe imbaraga zituruka mu bushyuhe bwa sharijeri ya telephone.

Kugira ngo aka gapfukamunwa gashyirwemo umuriro bifata igihe kingana n’iminota 30, gusa ntabwo umuntu aba yemerewe kwambara ako gapfukamunwa mu gihe gacometse ku muriro. Ibyo, bivugwa na Prof. Yair Ein-Eli, uwayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi muri Kaminuza ya Technoin muri Haifa.

U Budage bwahagaritse ibikorwa byagutse (binini) 

Iki gihugu cyongeye ingamba zo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi harimo n’imyidagaduro ihuza abantu benshi—harimo n’abana. 

Izi ngamba zikaba zongerewe igihe kugeza mu mpera z’ ukwezi k'Ukwakira, bitewe n’impungenge z’ iki cyorezo cya covid-19. Ibi byemejwe mu nyandiko na Angela Markel umuyobozi w’ u Budage.

Spain iteganya kunamira abapfuye bazira covid-19

Muri iki gihugu abarenga ibihumbi 200 bamaze kwandura covid-19. Muri abo, 27,136 bitabye Imana.

Minisitiri w’Intebe Pedro Sanchez yatangaje ko umuhango wo kunamira abazize covid-19 mu gihugu cyose uteganijwe kuba ku wa 16, Nyakanga, aho bazaba bunamira nyine abapfuye barenga ibihumbi 27.

Minisitiri Sanchez kandi yemeje ko uyu muhango uzitabirwa n’ Umwami Felipe VI, abari mu nzego zo hejuru muri iki gihugu, ndetse n’ abaturutse mu muryango w’ Ubumwe bw’ Uburayi n’ Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima (OMS).

U Buhinde bukomeje kwibasirwa cyane na covid-19

Igihugu cya kabiri gituwe n’ abantu benshi ku isi, gikomeje kwibasirwa n’ indwara y’icyorezo iteye impagarara mu isi hose.

Imibare yerekana ko muri iki gice cy’ isi, abamaze kwandura barenga ibihumbi 300, hakaba harapfuye 12,250, naho 194,256 bakaba bari mu bakize.

Mu nkuru y’ ikinyamakuru Aljazeera, yerekana ko u Buhinde bwemeje imfu z’ abantu 2,000 mu gihe cy’ amasaha 24 yonyine.

Src: Aljazeera, The Washington Post & The New York Times  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND