RFL
Kigali

Mani Martin yavuze ko atakibarizwa mu idini na rimwe kandi ko ritamutanya n'umukunzi

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2020 15:31
0


Umuhanzi Mani Martin wakunzwe mu ndirimbo “Urukumbuzi” yatangaje ko hashize igihe atari umuyoboke w’idini na rimwe bitewe n’uko abona atari ngombwa kugira iryo abarizwamo.



Mu 2012 Mani Martin yasohoye indirimbo “Idini y’ukuri” isaba buri wese gutekereza kabiri ku idini arimo, hanyuma akayoboka n’idini ry’urukundo kuko bidasaba kuva mu ryo urimo.

Ahishura ko iyi ndirimbo yayihimbye hashize igihe afashe icyemezo cyo kutabirizwa mu idini na rimwe.

Mu kiganiro na Zahabu Media! Mani Martin yavuze ko umuntu ufite ubunyangamugayo, urukundo kandi akaziririza kirazira z’umuco w’iwabo adakeneye kugira idini abarizwamo.

Yavuze ko yakuriye mu rusengero kubera umuziki, aho akuriye agenda agira imitekerereze n’imyumvire yatumye ubu atabarizwa mu idini nta rimwe.

Avuga ko mu bintu by’ingenzi yagiye aharanira mu buzima bwe hatarimo idini.

Ni ibintu asobanura ko uwahisemo kugira indangagaciro zimuranga bimurutira kugira idini.

Uyu muhanzi avuga ko amadini yose ari kimwe. Akabwira abakiyabarizwamo kurangwa n’urukundo kandi ntihagire uwo babangamira.

Yagize ati “Ku giti cyanje numva Imana ubwayo no kuyisenga no kuyiramya no kuyitinya numva bitandukanye cyane n’idini. Kubera ko ushobora kuba mu idini utanayubaha…Kuko Imana n’igitekerezo cy’ikintu gisumba ibindi byose kiba mu muntu uwo ari we wese,”

Yashimangiye ko ataziririza amadini, ariko kandi ngo si ikintu cyo kugenga ubuzima abayemo kuko yasobanukiwe ko ashobora kubaho atari mu idini na rimwe ariko yemera Imana.

Mani Martin yavuze ko yakurikiye mu muryango utari kumucyahira ko yavuye mu idini, ahubwo ngo abantu bo hanze nibo bamwanjama umunsi ku munsi bamubwira ko yayobye.

Yavuze ko umwana we azamurerera mu muryango no ku ishuri ahubwo kuba mu idini. Ariko kandi ngo akuze agahitamo kujya mu idini, ntacyo byamutwara.

Uyu muhanzi uvuga ko nta mukunzi afite, ashimangira ko idini ritatuma atandukana n’umukunzi we, cyane ko atari ikintu akunze kubaza buri wese.

Ati “Nkundanye n’umukobwa akaba ari uwo mu idini runaka…Si nacyo nagukundira, si nacyo nakwangira. Ariko wifuza ko dusezerana muri iryo dini. Nareba niba ari ngombwa.”

Avuga ko umukunzi we amusabye ko basezeranira mu iduka runaka, yabitekerezaho kabiri.

Muri muzika, Mani Martin aritegura gusohora indirimbo "Doro".

Umuhanzi Mani Martin yatangaje ko atakibarizwa mu idini na rimwe, ku mpamvu z'uko yasanze ntacyo bimaze

MANI MARTIN YAVUZE KO ATAKIBARIZWA MU IDINI NA RIMWE KANDI KO RITAMUTANYA N'UMUKUNZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND