RFL
Kigali

Deliverance Singers, itsinda ry’Abadivantisti ryasohoye indirimbo “Utwubake” ritegura Album-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/06/2020 11:13
0


Itsinda rya Deliverance Singers ryasohoye amashusho y’indirimbo nshya bise “Utwubake” atangiza urugendo rw’umuzingo (Album) y’indirimbo z’amashusho gusa.



Deliverance Singers ni itsinda ry’abaririmbyi b’amajwi agarorotse babarizwa mu Itorero ry’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi.

Rizwi mu ndirimbo “Igihombo”, “Yaciye Iminyururu”, “Ishimwe”, “Uwiteka” n’izindi.

Ni urubyiruko rukunda kandi rwukubaha Imana. Bakora ibikorwa byinshi bigamije kwamamaza Ubutumwa bwiza w’Imana hirya no hino bisunze umuziki.

Imana yababashishije gukora umurimo wayo bakiri bato, ndetse batangiye urugendo rw’umuziki mu 2007 ari abaririmbyi 10, ubu bamaze kuba 13 mu ntumbero y’iyogezabutumwa ryagutse.

Bashinze itsinda Deliverance Singers nyuma y’igihe kinini ari inshuti, basengera hamwe kandi batuye mu bice bitandukanye.

Iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi n’abanditsi b’indirimbo babitangiye bafite imyaka 12 y’amavuko.

Indirimbo yabo ya mbere bayise “Urukundo rwa Yesu”. Ivuga uburyo urukundo rwa Yesu ruhebuje, ko ari inshuti akaba n’umufasha w’abantu.

Isaba umwana w’umuntu kwakira Yezu/Yesu no kumusingiza nyuma yo kumupfira kugira ngo abone agakiza gahorahora.

Umutoni Kajiwabo Josiane umuririmbyi wa Deliverance Singers, yabwiye INYARWANDA, ko iyi ndirimbo ya mbere ibibutsa uko batangiye ari bato n’abo batangiriranye ubu batagihari.

Abatangiranye na Deliverance Singers bagihari ni abaririmbyi babiri gusa.

Josiane yavuze ko Deliverance Singers bafite intego yo kwamamaza ingoma y’Imana, ubutumwa bwabo bukagera ku Isi yose.

Yavuze ko indirimbo “Utwubake” basohoye bayitezeho gusana imitima ya benshi; gutera ingabo mu bitugu abari mu nyubako z’insengero, gutuma ubutumwa batanze mu zindi ndirimbo butageze kure nabwo bugera kure.

Iri tsinda ryubakijye ku njyana ya Country Music, gusa bavuga ko bakora n’izindi njyana zirimo Slow, Reggae, Jazz na Zouk.

Bamaze iminsi bari gutegura Album y’indirimbo z’amashusho izakurikira Album ebyiri za Audio basohoye “Ishimwe” na “Ur’uwera”.

Itsinda rya Deliverance Singers ryasohoye amashusho y'indirimbo nshya bise "Utwubake"

Deliverance Singers igizwe n'abaririmbyi 13 yatangijwe mu 2007

Iri tsinda riri gutegura Album y'indirimbo z'amashusho rizasohora mu minsi iri imbere


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UTWUKABE" Y'ITSINDA DELIVERANCE SINGERS

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND