RFL
Kigali

Beyoncé mu ibaruwa ifunguye arasabira ubutabera Umwirabura Taylor Breonna wishwe na Polisi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:15/06/2020 18:08
0


Umuhanzikazi w’icyamamare ku Isi, Beyoncé Giselle Knowles-Carter wamamaye ku kazina ka Beyoncé, yasabye Umunyamategeko gukurikirana ikibazo cya Breonna Taylor umwirabura wishwe na Polisi mu mezi arenga atatu ashize.



Mu ibaruwa yandikiye umunyamategeko Kentucky, Beyonce avuga ko hashize amezi asaga atatu Breonna arashwe, agasaba ko Abapolisi batatu bagize uruhare mu iraswa ry’uyu mugore ko bakurikiranwa n’amategeko.

Beyoncé just wrote a big check to HBCUs after an earth-shattering ...

Amakuru avuga ko amezi atatu ashize abapolisi barashe umwiraburakazi Breonna. Bamurashe inshuro umunani ubwo aba bapolisi binjiraga iwe bamushinja kuba atunze ibiyobyabwenge iwe i Louisville ku ya 13 Werurwe 2020.

Abapolisi basanze Breonna aryamye mu nzu iwe baramurasa. Beyonce yafashe icyemezo mu ibaruwa ndende yandikiye umushinjacyaha mukuru Daniel Cameron, bikanamenyeshwa Umu-Avoka Kentucky ku cyumweru, tariki ya 14 Kamena 2020.

Watch a film that Beyoncé wrote, directed and produced (and ...

Beyoncé yagaragaje ibintu bitatu yumva biri mu rwego rw'ubushinjacyaha bukuru bukareba icyo bubihinduraho. Yamusabye kurega abapolisi babigizemo uruhare, asaba kandi ko iperereza ryakorwa mu mucyo.

Beyonce yagize ati: "Ubu hashize amezi arenga atatu abapolisi bo mu ishami rya polisi rya Louisville bishe Breonna Taylor. Abapolisi bambaye imyenda binjiye mu nzu ye, aho yari asinziriye kandi nta ntwaro afite. Nibutsa ko nta butabera bwigeze bukorwa kuri Breonna Taylor cyangwa umuryango,  byarabaye kandi nta bapolisi birukanye…”.

Taylor, umugore  w’Umwirabura w’imyaka 26, yishwe ku ya 13 Werurwe 2020 nyuma y’uko abapolisi bo mu ishami rya polisi rya Metro Louisville binjiye mu muryango w’urugo rwe ahagana mu ma saa 12h40, kugira ngo bakore icyemezo cyo gushakisha ibiyobyabwenge gusa ntabyabonetse mu rugo iwe.  

Some police unions calling on officers to boycott Beyoncé concerts ...

Beyonce uri mu bahanzi bakunzwe ku Isi yasabiye ubutabera umwirabura Tylor wishwe na Polisi muri Amerika.

Src:nbcnews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND