RFL
Kigali

Umwarimu yegukanye irushanwa rya The Voice France 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/06/2020 10:59
0


Umusore witwa Abimaël Bernadoth w’imyaka 21 y’amavuko yegukanye irushanwa rya The Voice France [TF1] ryabaga ku nshuro ya cyenda.



Yegukanye iri rushanwa mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahigitse abo bari bahatanye Antoine Delie, Tom Rochet na Gustine.

Abimaël yagaragaje ubuhanga bukomeye mu ijwi agira umubare munini w’abafana bamushyigikiye, ndetse abantu bane bari bagize Akanama Nkemurampaka bose barahindukiye banyuzwe n’inganzo ye.

Uyu musore yagize amanota 53.4% y’abamutoye kuri Internet, akurikirwa na Gustine wagize 22.5%, Lara Fabian agira 13.1% anganya na Tom Rochet ndetse na Amel Bent; ni mu gihe Antoine Delie na Marc Lavoine bagize amanota 11%.

Akimara kwegukana iri rushanwa, Abimaël Bernadoth yagaragaje amarangamutima ashima buri wese wamushyigikiye muri iri rushanwa, by’umwihariko umutoza we Pascla Obispo.

Yagize ati “Sinabona amagambo nkoresha nshimira buri umwe. Ndashimira cyane abafana n’abandi bose mwanshyigikiye mu matora yo kuri Internet.”

Mu cyiciro cyo kuririmba [Blind Auditions] abagize Akanama Nkemurampaka bamuteye umugongo, Abimaël Bernadoth yaririmbye indirimbo “Lonely” ya Billie Eilish.

Mu cyiciro cya “Battles” yaririmbye indirimbo “A happy man” ya William Shelter. Mu cyiciro cya “Knockouts” yaririmbye “Another day in Paradise” ya Phil Collins”.

Yaririmbye kandi “What a wonderful World” ya Louis Armstrong” muri kimwe cya kabiri cy’irushanwa [Semi Finals] aririmba “If I ain’t got you” ya Alicia Keys mu cyiciro cya nyuma [Finals].

Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Bufaransa, bivuga ko ari umusore buri wese yakwishimira kureba, useka ariko unagaragara nk’utuje-Ari nabyo byatumye umubare munini umwikundira.

Umutoza we yahoraga amubwira ko afite imbaraga zo gukora ibidasanzwe, kandi ko buri cyiciro cyose yatsindaga yamubonagamo no gutambuka yemwe mu kindi.

Abimaël Bernadoth yavukiye muri Haiti, aho umuryango we atuye ahitwa mu gace ka Saint-Gratien mu Mujyi wa Val d'Oise.

Mu buzima busanzwe, Abimaël ni umwungiriza w’umwarimu wigisha Icyongereza mu ishuri rya André-Malraux college ahitwa Asnières-sur-Seine mu Bufaranda.

Abi ni umuhanga mu gucaranga piano, ndetse ku myaka itandatu yize kuvuza ‘Saxophone’ abitegetswe na Se.

Yatangiye gucuranga piano yizihiza isabukuru y’imyaka 15, azi no gucuranga gitari n’ingoma.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, uyu musore yavuze ko afite inshingano zo guha ibyishimo mushiki we mukuru ubana n’ubumuga bwo kutumva.

Abi n'umutoza we Pascal Obispo wamufashije kugera ku itsinzi ikomeye mu buzima bwe

Uhereye ibumoso: Abi, Antoine, Gustine na Tom Rochet bageze mu cyiciro cya nyuma cy'irushanwa The Voice France 2020

Abi wegujanye irushanwa The Voice France 2020





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND