Tariki ya 3 Kamena ni bwo bimwe mu bikubiye muri raporo y’ikigo ngenzuramikorere mu itunganywa n’ikoreshwa ry’imbaraga za kirimbuzi (IAEA) byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Iyi raporo igaragaza yuko Iran yangiye abakozi b’Umuryango w’Ababumye kugenzura inganda za ‘nuclear’ ebyiri ziri muri iki gihugu.
Kwangira
akanama k’Umuryango w’Ababibumbye kugenzura hamwe mu hantu hakekwa ko
hatunganyirizwa ibisasu bya kirimbuzi ni bimwe mu byongera agatotsi ku mpande zirebwa
n’amasezerano ya Vienna. Tariki ya 14 Nyakanga 2015 ni bwo mu murwa mukuru wa
Austria, Vienna hasinyiwe amasezerano y’ubwumvikane kuri gahunda y’ikorwa ry’ibisasu
kirimbuzi bya Iran. Aya masezerano yashyizweho umukono na Iran kimwe n’ibindi
bihugu binyamuryango bihoraho by’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye;
kimwe n’u Budage. Indi ngingo yaganiriweho muri aya masezerano; kwari
ukugabanyiriza ibihano mpuzamahanga by’ubukungu byahawe Iran kubera icura ryayo
ry’ibisasu kirimbuzi.
Ku
ngoma ya Donald Trump, yakuye igihugu cye muri aya masezerano doreko
yariyashyizweho umukono n’uwamubanjirije. Kuva muri aya masezerano byatumye
Amerika ikomeza gushyiraho ibihano by’ubukungu kuri iki gihugu. Trump we
yashinjaga iki gihugu gukomeza gahunda yo gucura izi ntwaro. Nkuko bitangazwa
na raporo y’inteko nshingamategeko ya Iran, kubera ibihano by’ubukungu ubu iki
gihugu gifite abashomeri miriyoni 3.
Hirya
y’ibihano mpuzamahanga, iki gihugu cyugarijwe n’icyiza cya COVID-19. Abamaze
kwandura muri iki gihugu bamaze kugera ku 170000 n’ imfu 8351 (aba ni
abapfiriye kwa muganga). Bitewe n’iki cyorezo wa mubare w’abashomeri ushobora
kwiyongeraho abandi miriyoni 6.5 kubera ibura ry’akazi kubera corona virus. Iki
gihugu giheretse gusaba inguzanyo yo kuzahura ubukungu bwacyo ingana na
miriyari $5, nyamara Ikigenga Mpuzamahanga cy’Ubukungu cyanze kubaha aya
mafaranga. Kwima iki gihugu aya mafaranga byatijwe umurindi na Donald Trump
avuga ko aya mafaranga nta kindi yarigukoreshwa bitari ukuyashora mu mitwe y’iterabwoba
ibarizwa mu Burasirazuba bwo Hagati bw’isi.
Iyi
minsi iraca amarenga mu bintu byinshi. Mu mpera z’uyu mwaka muri Amerika
bazayoboka ibyumba by’amatora kugira ngo batore uzaba perezida. Tehran yizera
ko Joe Biden aramutse atowe, Amerika yagaruka mu masezerano ya Vienna dore ko
na Obama wayashyizeho umukono yari umu-democrat. Nyamara Trump atowe byaba
ibindi. Ku rundi ruhande, Amerika kimwe n’abandi batavuga rumwe na leta ya
Tehran bategereje icyo amatora ya perezida muri Iran azaba mu mwaka utaha ko
yashyira akadomo kuri leta y’abahezanguni igendera ku matwara ya cy’Islam.
TANGA IGITECYEREZO