RFL
Kigali

Bingo Kibiringanya uvuga ko amaze gusobanura Filime zirenga 250 arasaba bagenzi be kurya bari menge

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:14/06/2020 13:43
0


Uko bwije n’uko bukeye impano zitandukanye zigenda zigaragara mu ngeri zitandukanye z’imyidagaduro haba muri muzika, ubugeni, imideli, gukona filime no kuzisobanura. Ubu umusobanuzi wa Filime uri kwigarurira abakunzi b’agasobanuye, Bingo Kibiringanya, avuga ko akataje gukosora abasobanura filime mu buryo butaboneye.



Ntasubira Iren ukoresha akazina ka Bingo Kibiringanya mu busobanuzi bwa Filime, aganira na INYARWANDA, yatangaje byinshi mu rugendo rwe mu busobanuzi bwa Filime amazemo imyaka hafi 4. Yatangaje ko impano yo gusobanura Filime yayitangiye akiga mu mashuri yisumbuye. Nyuma yaje gutangira gukorera uyu mwuga mu gace avukamo, aho ni mu karere ka Rwamagana aho yaje kwimukira mu mujyi wa Kigali mu gukomeza kwagura ibikorwa bye by’ubusobanuzi.


Kibiringanya nubwo akora umwuga w’ubusobanuzi bwa Filime, ubu yiga muri kaminuza ibijyanye no gukora ku cyibuga cy’indege. Ahamya ko mu 2017 ari bwo yatangiye kwinjira mu mwuga neza wo gusobanura filime abyinjiramo nk’ubucuruzi. Aabajijwe impamvu yahisemo umwuga wo gusonanura Filime na Filime yaba amaze gusobanura.


Kuri iyi ngingo Bingo Kibiringanya yagize ati ”Njyewe nahisemo  umwuga wo gusobanura filime kuko numwise ari umuhamagaro wanjye, mbese byanjemo numva impano igomba kujya hanze kandi irantunze cyane sinanayireka. Ubu navuga ko mu kuvuga umubare wa filime maze gusobanura ni nyinshi kuko ndumva zirenga 250. Abantu barazikunze na n'ubu usanga abakiriya banjye bagura filime nkora nk’abagura amasuka, navuga ko ari umwuga mwiza cyane ndimo kandi ndawishimiye”.

Abajijwe ku bijyanye na Filime zimwe na zimwe zigaragara zigisha imico mibi urubyiruko, aha ahamya ko ari cyo we aje gukemura kuko abandi basobanuzi basa nk’abatabyitaho kandi baba bari kwangiza urubyiruko mu gihe filime wabahaye yaba ihabanye cyane n’umuco, irarura cyangwa isenya ubwonko bw’abantu.

Ku bijyanye n'uko abona abandi basobanuzi bo mu Rwanda atatunze urutoki, Bingo yavuze ko yagira inama abasobanuzi bagenzi be ko barya bari menge kuko batitonze basubira hasi kubera ibyo bakora.


Bingo Kibiringanya yagize ati “Mu by'ukuri aba basobanuzi bagenzi banjye bitonde batange ibintu byiza kandi bizima, bavuge ibizima kuko filime ari isomo rikomeye umuntu uyireba akuramo. Rero nababwira ko barya bari menge kuko bakwibagirana cyane batitonze. Njyewe rero ndabaha ukuri muri filime abo bandi bamenye ko Bingo yaje gutanga ibyiza akuraho iby’abandi basobanuzi bapfundikiranya rimwe na rimwe bitarimo ukuri”.


Bingo akomeza atangaza ko umuntu wese wifuza kureba filime yasobanuye, yajya ku ba Djs bo ku muhanda n’abandi batandukanye batanga Filime cyangwa aho akorera Kicukiro-Sonatube kuri Studio ye, bakabona filime ze kuko buri cyumweru ziba zasohotse, cyangwa se ku bifuza kumwandikira kuri Instagram bamwandikira kuri @bingo_kibiringanya , aho hose ubona filime yasobanuwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND