RFL
Kigali

Sandra Teta yatomoye Weasel wizihiza isabukuru y’amavuko bafitanye umwana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/06/2020 10:33
0


Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss w’icyahoze ari Kaminuza ya SFB, yashimagije umukunzi we Douglas mayanja uzwi nka Weasel wizihije isabukuru y’amavuko hashize ibyumweru birenga bitatu babyaranye.



Mu ijoro ry’uyu wa Gatanu tariki 12 Kamena 2020 umunyarwandakazi Sandra Teta wamamaye mu Rwanda mu bikorwa byo gutegura ibirori n’ibindi, yanditse kuri instagram yifuriza isabukuru nziza y’agahebuzo Weasel. 

Sandra uri kubarizwa muri Uganda kuva mu 2018, yabwiye Weasel ko ari uw’igitangaza akaba n’uw’igikundiro yishimira kugira; ikirenze kuri ibyo akaba amukunda.

Yasabye Imana gukomeza kurinda no kwita ku mugabo we.

Ati “Kuri uyu munsi turakuzirikana. Uri uw’igitangaza ukaba n’uw’igikundiro. Nshimishwa no kuba ngufite! Ndasaba uhoraho ngo aguhe imyaka myinshi yo gukomeza kubaho. Isabukuru nziza Papa Star. Ndagukunda.”

Mu gusubiza, Weasel yagize ati “Urakoze Mukunzi.”

Ku wa 17 Gicurasi 2020 nibwo Sandra Teta yabyaranye umwana w’umukobwa witwa Star Maria Mayanja na Weasel, aba uwa 21 kuri uyu muhanzi nk’uko bivugwa.

Nta mubare uzwi neza w’abana Weasel amaze kubyara, gusa we avuga ko ari 3 n’ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko ari 21.

Sandra Teta yakundanye na Prince Kid ndetse na Derek wo muri Active mbere y’uko yegurira umutima we Weasel.

Muri Nzeri 2019 ni bwo Weasel yashimangiye urwo akunda Teta Sandra amwifashisha mu mashusho y’indirimbo yise ‘Guwooma’.

Ku wa 30 Werurwe 2019 Weasel yaririmbiye i Kigali mu birori bya Seka Festival byabereye muri Expo Grounds i Gikondo.

Mbere y’uko agera mu Rwanda, Miss Teta Sandra yanditse kuri instagram asaba abanyarwanda gufata neza ‘umugabo we’.

Miss Sandra y’amavuko yamenyekanye cyane mu Rwanda biturutse bitaramo byitwaga “All Red Party” yateguraga mu Mujyi wa Kigali byagiye bimukoza muri gereza rimwe na rimwe.

Weasel arizihiza isabukuru y'amavuko nyuma y'ibyumweru birenga bitatu abyaranye na Sandra Teta

Pascovia Mayanja, Nyina wa Weasel aherutse gutangaza ko umuhungu we yamweretse abuzukuru bane bityo ko ibivugwa ko afite abana 21 atari byo

Sandra Teta yashimagije umukunzi we wizihiza isabukuru y'amavuko

Star Ria Mayanja, imfura ya Miss Teta Sandra na Weasel

Sandra Teta yabaye igisonga cya Miss w'icyahoze ari Kaminuza ya SFB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND