Bwana Tim
Cook yatangaje ko anejejwe no gutangaza ko ikigo ayobora kigiye gushora amafaranga
agera kuri miliyoni $100 muri uyu mushinga wo kurwanya ihohotera iryo ari ryo ryose
cyane cyane irishingiye ku moko ndetse anavuga ko bagiye gukorana n'abashoramali
b'abirabura n'andi moko atagira kivugira.
Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga cyane cyane ibikorera muri
Amerika nyuma y’urupfu rw’umwirabura wahohotewe azira uko asa akanigishwa ivi
kugeza ashizemo umwuka "Geor, ge Floyd ", biri gukora iyo bwabaga ngo
birwanye iri hohoterwa rikorwa abirabura n'andi moko atagira kivugira.
Magingo aya, Apple igihe gutanga amafaranga angana na miliyoni $100 muri uyu mushinga. Muri uyu mushinga wa Apple batangaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bakagira ibyo bageza kuri Amerika mu binyanye n'ubutabera n’uburinganire ku moko yose.
Mu magambo
ye bwana Tim yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati "Umushinga wacu utararangiye wo gushyigikira
uburinganire ndetse n’ubutabera ku moko yose ubu ugiye kujya mungiro. Ibintu
bikwiye guhinduka. Apple igiye gushyiramo imbaraga ibi bintu bihinduke. Uyu
munsi ntewe ishema no gutangaza umushinwa wa Apple witwa Racial Equity and
Justice Initiative ugiye gushorwamo agera kuri miliyoni $100".
Yavuze ko Apple izagera kuri iyi ntego binyuze mu gukorana na za kaminuza cyane cyane izifite amateka ashingiye ku birabura, ibigo by’ubukungu ndetse n’imiryango yose ifite aho ihuriye n'uburezi. Ingingo nyamukuru y’umushinga izaba ishingiye ku iringaniza rw’uburezi, ubukungu n’ubutabera bungana ku bantu bose.
Ikindi cyatangajwe n’ubuyozi
bwa Apple binyuze ku muvugizi w’umuyobozi mukuru, ni uko bagiye gutangira
gukorana bya hafi n’abashabitsi b'abirabura. Tim Cook yatangaje ko bazajya
baha akazi abirabura n'andi moko adafite kivugira.
Src:
cnbc.com