Umubano ugaragazwa n’ihindagurika ry’ibyiciro byinshi birimo: ishyaka, guharanira ubuyobozi, kugabana imbaraga no kwiyemeza. Rero, mu gihe cyo kugabana imbaraga ni bwo buri mufatanyabikorwa, amaze kumenya ibijyanye n’undi muntu ku giti cye, yemera gukoresha ibyo bidasanzwe kugira ngo abashakanye babeho kandi neza.
Gusa rimwe na rimwe biragoye gutandukanya ibyo bidasanzwe,
kugira ngo nkufashe rero ndakwereka imico itandukanye y’umugore udasanzwe (kandi
niba uwawe afite kimwe cya kabiri, uzamurongore nta kabuza azakubera mwiza):
Ni umunyabwenge : Nubwo bishobora gutera ubwoba abagabo
bamwe, buri gihe ni byiza kuba uri kumwe n’umugore w’ubwenge ufite ubumenyi
rusange. Ku rundi ruhande, umugore ufite ubwenge aba afite n’ubushobozi bwo gufasha mugenzi we
gufata ibyemezo byiza.
Ni inyangamugayo : Kuba inyangamugayo ni ngombwa mu
bashakanye kuko bifasha kugumana icyizere kuri buri wese. Niba rero umugore
wawe ahora ari inyangamugayo, akubwiza ukuri ku gato no ku kanini, ni uko
akubaha bihagije, abona ko ukwiye kubwizwa ukuri.
Ahorana icyizere muri byose: Biragora buri gihe kumva ko
ibintu runaka bizagenda neza, niba ufite umukunzi ubona ko ejo hanyu ari heza
ndetse agahorana icyizere cy’uko ikidakunze uyu munsi kizakunda ejo, uwo yavamo
umugore mwiza.
Ahora yisekera n’iyo murakaranije ashiduka yishimye: Uyu
muntu umeze gutya yavamo umugore mwiza w’umutima cyane ko bigaragara ko nta
nzika imubamo.
Ahorana ibitekerezo byubaka: Umuntu ufunguye ibitekerezo ni
umuntu uhora yiteguye kumenya byinshi ku bandi, ikigeretse kuri ibyo, niba umukunzi wawe afite iyi mico, bigira ingaruka
nziza mu bucuti bwawe kuko ni ikimenyetso cy'uko azagerageza kukwumva nubwo
ibitekerezo byawe bitandukanye.
Nta bibazo by'imiryango afite: Rimwe na rimwe biragoye
guhangana n’umuntu ufite ibibazo by’ababyeyi kuko ibyo bishobora kugira
ingaruka ku marangamutima ku muntu. Niba rero umugore wawe afitanye umubano
mwiza n’umuryango we, bivuze ko yishimira umuryango mwiza kandi ko adatwaye imizigo
myinshi inyuma ye, uyu yakubaka rwose.
Ahora atuje ndetse no mu gihe cyo gutongana: Ubushobozi bwo gucunga amarangamutima ni
ikintu cyiza kibasha gukemura amakimbirane. Uretse ibyo, nubona umukunzi wawe akomeza
gutuza no mu gihe cy’intonganya ndetse akaba uwa mbere mu gushaka icyatuma
mwiyunga, uyu yavamo umugore mwiza.
Yihanganira amakosa yawe: Nubwo rimwe na rimwe atenguhwa n’imyitwarire
yawe, arakubabarira kuko azi ko uri umuntu, byongeye kandi agira kwihangana
cyane ndetse arakumva.
Src: Parlerdamour.fr
TANGA IGITECYEREZO