RFL
Kigali

Munyakazi Sadate yahishuye ko Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 5 bashya, anahakana ibivugwa ko iyi kipe izakinisha abana mu mwaka utaha

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/06/2020 11:09
0


Nyuma yo gusohoka kigabo mu bihe bitoroshye Rayon Sports ndetse n’umuyobozi wayo Sadate Munyakazi yari arimo, yagaragaje ubuzima iyi kipe irimo muri ibi bihe amakipe atandukanye ari kwiyubaka ndetse anatanga ubutumwa buhamagarira buri mukunzi wa Rayon Sports wese gusenyera umugozi umwe mu kubaka ikipe ikomeye.



Izina Rayon Sports ryaravuzwe cyane muri iyi minsi, by'umwihariko ku bibazo byingutu byo kutumvikana mu buyobozi, byatumye abakinnyi batandukanye bafata umwanzuro wo kuyisohokamo.

Nyuma yo gusohoka mu bibazo iyi kipe yari irmo, ikabona umuyobozi wemewe ndetse akanatsinda imanza yarezwemo zose, Sadate Munyakazi yagaragaje ubuzima bw’ikipe n’icyo bari gukora kugira ngo bazitware neza mu mwaka utaha w’imikino.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda, Sadate yavuze ko iyi kipe iri ku isoko kandi imaze gusinyisha abakinnyi batanu bashya atashatse gutangaza amazina, kuko biteganyijwe ko ubuyobozi buzamurikira abafana ikipe izakoreshwa mu mwaka utaha w’imikino mu ruhame.

Sadate yavuze ko Rayon Sports isigaje gusinyisha abakinnyi babiri ubundi ikarekera aho, ikanazamura abakinnyi bakiri bato bakina mu irerero ryayo bazahita batizwa mu yandi makipe kugira ngo bajye gushaka ubunararibonye.

Sadate yavuze ko abakinnyi basinye muri Rayon Sports basanzwe bazi shampiyona y’u Rwanda kandi harimo abanyarwanda n’abanyamahanga, akaba ahamya ko iyi kipe izaba ikomeye kurushaho mu mwaka utaha kandi izaba ihatanira ibikombe.

Uyu muyobozi kandi yahakanye yivuye inyuma ibimaze iminsi bivugwa ko Rayon Sports izakinisha abakinnyi bakiri bato mu mwaka utaha w’imikino, yemeza ko ari abumvise nabi intego z’iyi kipe kuko Rayon Sports atari ikipe yo gukinisha abana.

Sadate kandi yasoje ikiganiro ahamagarira buri wese ukunda Rayon Sports gutahiriza umugozi umwe bagaharanira icyateza imbere iyi kipe, kuko ibihe banyuzemo byabasigiye amasomo menshi.


Sadate yemeza ko Rayon Sports atari ikipe yo gukinisha abana kuko ari ikipe izaba ihatanira ibikombe nk'ibisanzwe


Abakinnyi 5 bashya bamaze gusinya muri Rayon Sports nubwo hari abandi bayisohotsemo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND