RFL
Kigali

Placide, umuhanzi waciye umuvuno mu ndirimbo zigisha sosiyete ahereye ku yo yise 'Umurimo'-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/06/2020 11:06
0


Umuhanzi Uzabakiriho Placide ukoresha izina rya Placide mu muziki, yasohoye amashusho y’indirimbo “Umurimo” atangiza urugendo rwo gukora ibihangano bihugura umubare munini.



Uzabakiriho Placide yavutse mu 1981 arubatse. Yatangiye urugendo rw’umuziki akiri umwana, aho yahimbye nyinshi mu ndirimbo zifashishijwe na korali yaririmbagamo. 

Icyo gihe yumvaga azakora umuziki agatanga umusanzu we mu muryango Nyarwanda no mu rubyiruko muri rusange.

Mu 2008 yiga muri Kaminuza yatangiye gutekereza guhanga indirimbo zo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu 2019 nibwo yakabije izi nzozi akangurira abantu bose kugendera kure Ingengabitekerezo ya Jenoside, ahubwo bakimaza Ubumwe n’ubwiyunge muri gahunda ya ndi Umunyarwanda.

Yabinyujije mu ndirimbo “Twigire ku mateka twubaka ejo hazaza” ndetse na “Kwibuka Twiyubaka”.

Muri Werurwe 2020 yasohoye amashusho y’indirimbo yise “Umurimo” yafatiwe i Gahanga ku kibuga cya Cricket na Fefe n’aho amajwi (Audio) yakozwe na Gedeon Kembo Studio.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Placide yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashaka kubwira urubyiruko ko gukora ari kare ndetse umuntu akora agifite imbaraga akizigamira ibizamutunga akuze.

Iyi ndirimbo kandi ikangurira urubyiruko gukunda umurimo kuko aribyo byo nyine soko y'iterambere umuntu ku giti cye ndetse n'Igihugu muri rusange kuko akimuhana kaza imvura ihise.

Yavuze ko afite intego yo gukora Album iriho indirimbo z’iri mu njyana gakondo ndetse n’injyana zigezweho zirimo inyigisho zo kwigira no guteza imbere sosiyete Nyarwanda n'isi yose muri rusange.

Yavuze ko yaciye umuvuno wo guhugura sosiyete cyane cyane urubyiruko, abinyujije mu ndirimbo azegenda asohora.

Ati “Yego! N'icyo cyerekezo kubera ko nasanze hari byinshi bikwiye guhinduka mu rubyiruko muri rusange kubijyanye no kwihangira umurimo kuruta kwicara bategereje gusaba akazi.

Akomeza ati “Numva muri njye harimo inama natanga zubaka. Nahisemo kubinyuza mu ndirimbo kugira ngo ubutumwa bugere hose mu gihe gito.”

Uyu muhanzi yateguje indirimbo nshya ivuga ku kwiteganyiriza nk’akabando k'iminsi gacibwa inzira zikigendwa, igakangurira abantu bakora kwizigamira bakiteganyiriza.

Yasabye abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19 bubahiriza ingamba zashyizweho n’inzego z’ubuzima.


Uzabakiriho Placide yatangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga mu ndirimbo zigisha sosiyete


Umuhanzi Placide yasohoye amashusho y'indirimbo ihamagarira abantu kwitabira "Umurimo"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "UMURIMO" Y'UMUHANZI PLACIDE

">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "CORONAVIRUS" YA PLACIDE AFATANYIJE NA HAPPY

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND