RFL
Kigali

Abakinnyi ba Arsenal barimo Aubameyang bagaragaye bambaye imyenda ya Made in Rwanda - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:12/06/2020 10:02
0


Abakinnyi b’ikipe ya Arsenal barangajwe imbere na kapiteni w’iyi kipe Pierre-Emerick Aubameyang, Héctor Bellerin na Reiss Nelson, bagaragaye bamamaza imyenda ikorerwa mu Rwanda ubwo bambaraga imyenda ya Made in Rwanda mu gikorwa cyiswe “Made in Rwanda Fashion Challenge”.



Mu 2018 nibwo u Rwanda rwatangiye gukorana na Arsenal ku masezerano y’imyaka itatu, aho iyi kipe y’ubukombe ku Isi  ku kuboko kw’ibumoso kw’imyambaro yayo haba handitseho ijambo “Visit Rwanda” mu rwego rwo kwamamaza ubukerarugendo mu Rwanda.

Aba bakinnyi b’inkingi za mwamba muri iyi kipe basabwe n’abanyarwanda bahanga imideli, ko bambara imyenda ya Made in Rwanda maze bihitiramo iyo bakunze bijyanye n’uko buri umwe abyifuza.

Iki gikorwa kigamije gukomeza guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda na Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, aho biyemeje guteza imbere ubukerarugendo binyuze mu kwamamaza u Rwanda.

Aba bakinnyi bishimiye bikomeye iyi myambaro, aho Bellerin na Aubameyang bavuze ko bayikunze cyane  mu gihe Reiss Nelson yavuze ko ishati yambaye ari nziza kandi igezweho, umuntu yayisohokana mu birori bitandukanye.

Imyambaro yambitswe aba bakinnyi ni iyakozwe na Haute Baso, House of Tayo, Inzuki Designs, K’tsobe, Moshions, Rwanda Clothing na Uzi Collections.

Ubushze abakinnyi b’iyi kpe kandi bayobowe na Aubameyanga na Bellerin, bagaragaye bamenyekansha nyogosho y’Amasunzu, yogoshwaga Abanyarwanda bo hambere, nyuma yuko hasohotse amafoto bagaragaza ko ku mitwe yabo bogoshe amasunzu.

Amwe mu mafoto agaragaza abainnyi ba Arsenal bambaye imyenda ya Made in Rwanda:












TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND