RFL
Kigali

U Bubiligi: Kode yasohoye indirimbo nshya, avuga kuri studio n’inzu y’imideli yafunguye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/06/2020 11:02
0


Umuhanzi Ngeruka Faycal [Kode] yasohoye indirimbo nshya yise “Hot Choco”, avuga ko yamaze gufungura studio nshya ndetse n’inzu ifasha abanyamideli yasinyishijemo abamaze kugira izina muri uru ruganda.



Iyi ndirimbo yasohotse kuri uyu wa 11 Kamena 2020 ifite iminota 3 n’amasegonda 40’, aho yakozwe n’Umubiligi Simeon Viot wanatunganyije ‘EP’ y’uyu muhanzi.  

Kode yagize izina rikomeye mu muziki abicyesha indirimbo ye yise “Impeta”. Ubu abarizwa mu Bubiligi aho ari kuva mu 2011. Muri iki gihugu yahakomereje umuziki, ndetse yahasohoreye Album yise “Me”, “One” iriho indirimbo nka “Buracya Ryari”, “I Do” n’izindi.

Uyu muhanzi azwi cyane mu njyana ya RnB, ndetse mu bihe bitandukanye yasohoye indirimbo zishimiwe. Yanahagarariye u Rwanda mu iserukiramuco rya muzika ryitwa Amani mu 2016.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Kode yavuze ko yari amaze igihe acecetse bitewe n’uko yarimo atunganya ‘EP’ y’indirimbo ze yise “4J”, aho yatangiye gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize.

Iyi ‘EP’ iriho indirimbo nka “Vitamina”, “Sheri”, “Hot Choco” yasohotse ndetse na “Julieta” ziri kuri shene ye ya Youtube yitwa KodemusicTv.

Asobanura ‘4J’ nk’umubare w’abakobwa bakundanye n’ibyishimo yabakuyeho kugeza arushinganye n’uwa kane.

Avuga ko yanditse izi ndirimbo ashushanya urugendo yagiranye n’abakobwa bane bavuyemo umwe barushinze, banabyaranye.

Umukobwa wa mbere yamwise “Vitamina”-Barakundanye ariko baza gushwana umwe aca inzira ze n’ubwo yifuzaga ko ibyabo byakomera.

Yakurikiwe n’uwitwa “Sheri” batandukanye yamwifuzagamo umugore w’ahazaza.

Haje kandi uwitwa “Hot Choco” wamubereye uwo yifuzaga bemeranya kurushinga ari nawe waje kuvamo “Julieta” akaba ari nayo ndirimbo ya nyuma azasohora iri kuri 'EP'.

Iyi ‘Ep’ y’indirimbo ze yatunganyirijwe muri studio ye yashinze yise “Red Magic Studio” inakorera abandi bahanzi. Imaze umwaka urenga ikora, ndetse ngo iri gutanga umusaruro yifuza.

Iyi studio ikoreramo abantu bane barimo Jean René Nshuti, Landry ukomoka mu Mujyi wa Kinshasa na Ponda Beats wo muri Goma ndetse na Praise ukomoka muri Ghana.

Kode avuga ko nta bahanzi arasinyisha muri iyi studio, ariko ngo hari babiri bakomeye bari mu biganiro ashobora kuzatangaza mu minsi iri imbere.

Uretse iyi studio, Kode yanashinze inzu ifasha abanyamideli yise “Red Models Agency” yagiranye amasezerano y’imikoranire n’abanyamideli babiri basanzwe bakora uyu mwuga.

Uyu muhanzi avuga ko Imana n’imwagura azakorana n’Abanyarwanda n’undi wese uzerekana ko afite ubushake.

Ati “Imana nibimfashamo ndateganya no kuzakorana na ba Nyarwanda cyangwa se umuntu wese uzerekana ko abishaka kandi yiteguye kwitanga mu kazi.”

Yavuze ko ababishaka bamwandikira ndetse bakamwoherereza amafoto, hanyuma bakagirana ibiganiro banyuze kuri redmodels32@gmail.com.

Kode ashakira abanyamideli ibiraka, akurikirana inyungu zabo, akabashakira ibikorwa byo kwamamaza, gukina filime, kumenya intambuko ikwiye n’ibindi byabinjiriza agatubutse.

Ibi ngo ni byo byatumye amara igihe atagaragara mu muziki, kuko hari abo ari gufasha gutera imbere nk’abaririmbyi, abashushanya n’ibindi bikorwa bifite aho bihuriye n’umuziki.

Muri iyi nzu y’imideli akorana na Hakize Jonathan ufata amashusho y’indirimbo, gafotozi Jessica Rutayisire na Mwiza ukora ibijyanye no gusiga ibirugo no kuririmbisha byihariye umubiri.

Ubu iyi nzu y’imideli ye ifitanye amasezerano na Kara Traore wo muri Senegal, Nicolas Buba w’imyaka 32 ndetse n’Umubiligi ufite inkomoko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Umuhanzi Kode yasohoye indirimbo nshya yise "Hot Choco" iri kuri 'EP' y'indirimbo enye yamaze gutunganya

Umuhanzi Kode ubarizwa mu Bubiligi yamaze gushinga Studio ndetse na Label ifasha abanyamideli

Nicolas Buba umunyamideli ubarizwa "Red Models Agency" y'umuhanzi Kode

Umunyamideli Kara Traore wo muri Senegal ari mu bakorana n'umuhanzi Kode winjiye mu bushabitsi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "HOT CHOK" Y'UMUHANZI NGERUKA FAYCAL "KODE"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND